Ni mu gihe kandi ikoreshwa rya gaz mu guteka ari imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, hagabanywa iyangizwa ry’amashyamba ndetse n’imyotsi yoherezwa mu kirere.
Impamvu zikomeye zishingira ku kuba imyotsi y’inkwi zifashishwa mu guteka byangiza ibidukikije, imibare ikaba igaragaza buri mwaka abantu barenga 7000 bicwa n’indwara zikomoka kuri iyo myotsi kandi muri bo 50% bakaba ari abana bari munsi y’imyaka itanu.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya umubare w’Abanyarwanda cyangwa ingo zikoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba ku buryo nibura ingo zikoresha inkwi mu guteka zizava kuri 79,9% zariho mu 2017, zikagera kuri 42% mu 2024.
Ibyiza byo gukoresha Gaz mu gutegura amafunguro ni byinshi birimo guca ukubiri n’umwanda uturuka ku ivu n’imyotsi. Ni ibintu kandi bifasha mu kwihutisha ibikorwa byo guteka.
Bimwe mu bigo by’Amashuri mu Ntara y’Amajyepfo, byahawe amasafuriya manini azwi nka ‘Mivero’ zikoresha ‘Gaz’, aho zifashishwa mu guteka bigaragaza ko byakemuye ibibazo birimo kuba abanyeshuri barakererwaga amasomo bategereje ibyo kurya n’ibindi bibazo biterwa no gucana inkwi.
Ni ibigo byahawe izi mivero binyuze mu mushinga wo kurengera ibidukikije, gusazura amashyamba n’ibimera by’ibyatsi mu bice by’Intara y’Amajyepfo, ahazwi nko mu Mayaga [Green Amayaga].
Ni umushinga wa Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.
Uhuza ibikorwa bitandukanye bigamije kurengera ibidukijije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Watangiye mu Ukwakira 2020 mu turere tw’Amayaga turimo Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara, aho watangiranye ingengo y’imari ya miliyari hafi 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga wibanda ku bikorwa byo gutera amashyamba, gusazura ahari, gutera ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto ziribwa, gukoresha ibicanwa bike binyuze mu gutanga imbabura zirondereza inkwi no gukangurira abaturage gukoresha gaz hagamijwe kurwanya imihindangurikire y’ibihe.
Baciye ukubiri n’ivu n’imyotsi…
Ibigo by’amashuri byahawe mivero n’ibigega bya Gaz yifashishwa mu guteka, bigaragaza ko zazanye impinduka zishingiye ku gukoresha Gaz mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri.
Umuyobozi w’Ishuri rya Collège Christ Roi Nyanza, Padiri Usabayezu Félix yavuze ko mbere wasangaga hari uburyo bukoresha inkwi kandi byabaga bihenze.
Ati "Wasangaga hari uburyo dukoresha cyane cyane bunahenze dukoresha izo nkwi ariko atari no muri ubwo buryo bwo gukoresha amafaranga menshi mu kugura inkwi, ahubwo n’isuku nkeya yagaragaraga twakoresheje ubwo buryo mu gutegura amafunguro y’abana."
Padiri Usabyeyezu yavuze ko kuva batangira gukoresha mivero ebyiri zikoresha Gaz hari impinduka zigaragara zabayeho.
Ati "Ibicanwa twacanaga byagabanyutseho nibura 40%, bikaba ari ibintu ubona byadufashije ariko n’ubwo hari ibyakemutse, hari n’ibigihari, bya bibazo bijyanye no gukoresha inkwi."
Ishuri rya Collège Christ Roi Nyanza rikoresha mivero esheshatu mu gutunganya amafunguro y’abana baryigamo.
Kuri ubu rifitemo ebyiri zikoresha Gaz, ariko ubuyobozi butangaza ko nibura habonetse enye ziyongera kuri izo ebyiri baba bakemuye burundu ikibazo cyo gukoresha inkwi.
Padiri Usabyeyezu ati "Byanadufasha kugira isuku mu gutegura amafunguro [...] kandi igihe hakoreshejwe Gaz n’uburyo bwo gutegura amafunguro burihuta bikanakemura icyo kibazo cy’umwanda uterwa n’ivu cyangwa imyotsi n’ibindi byo gutinda kw’Abanyeshuri bategereje amafunguro."
Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Amashyamba n’Umutungo Kamere, Nsengimana Aimable yabwiye IGIHE ko muri aka karere hari ibigo by’amashuri bitanu byahawe mivero ebyiri n’Ikigega kimwe.
Ati "Uburyo bwo gukoresha Gaz ni ukurondereza ibicanwa twakoreshaga bituruka ku bimera cyane cyane ibiti. Urumva aya mashyiga ya Gaz yagabanyije inkwi zakoreshwaga mu gutekera abanyeshuri , ahantu bakoresha ibicanwa byinshi niyo mpamvu twafashe aya mashuri akunze kugira abantu benshi."
Umushinga Green Amayaga ukorera mu Turere twa Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara. Muri rusange muri uwo mushinga wose hazatangwa imbabura zirondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 60 hatangwe n’amatungo magufi ku miryango 7500.
Biteganyijwe ko uzagera ku baturage miliyoni imwe n’ibihumbi 300, naho abantu bagera ku bihumbi 150 biganjemo urubyiruko n’abagore bafashwe guhanga imirimo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, Kabera Juliet aherutse kubwira IGIHE ko mu gihe Green Amayaga imaze itangijwe, hamaze kugerwa intambwe ishimishije.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!