Nyuma y’aho bigaragariye ko amashyamba ashobora kuba inkingi y’iterambere rirambye, abitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’Abibumbye ku ikoreshwa n’ibungabunga ry’amashyamba yaberaga Istambul muri Turukiya, barasanga hagomba gushyirwaho ingamba zikarishye zo kubungabunga amashyamba n’ishyirwaho ry’ikigega cy’ubwitange gitera inkunga ibikorwa bifite aho bihurira n’ibungwabungwa ry’amashyamba n’ibidukikije.
Mu nama y’ibyumweru bibiri yasojwe ku wa 20 Mata 2013 hafashwe imyanzuro ibiri harimo uvuga ku kamaro k’amashyamba mu iterambere ry’ubukungu no gushyiraho uburyo ibungwabungwa ryayo ryashyirwamo amafaranga mu rwego rwo kuyafata neza.
Itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko buri wese agomba kuzirikana akamaro k’amashyamba mu mibereho myiza ya muntu, akaba ari muri urwo rwego ibihugu 197 byari byitabiriye iyo nama byasabye ko Guverinoma zava mu byo kugaragaza imibare y’amashyamba ahubwo zigashakira hamwe igisubizo cy’itemagurwa n’iyononekara ryayo.
Abitabiriye iyo nama basabye kandi ko hatabaho uburyo bumwe bwo gutera inkunga urwego rw’amashyamba ahubwo hakabaho ubufatanye ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga ndetse no guhamagarira abikorera n’abaturage muri rusange kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Jan McAlpine, Umuyobozi mu bunyamabanga bw’inama y’Umuryango w’Ubibumbye ku mashyamba, asaba ko ibihugu byose bigomba gufata ingamba zo kwita ku mashyamba ku buryo burambye, kugira ngo akomeze kuba isoko y’ubuzima bwiza, kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu ndetse no kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima n’isoko y’amazi.
Amashyamba agize kimwe cya gatatu cy’ubutaka ku Isi, mu Rwanda biteganijwe ko mu mwaka wa 2020 amashyamba azaba ateye ku buso bungana na 30% by’ubuso bwose bw’u Rwanda.
Zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe mu kongera ubuso buteweho amashyamba harimo gushishikariza abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kongera ubuso ateweho binyuze muri gahunda zo gutera ibiti n’amashyamba ahantu habugenewe.



















TANGA IGITEKEREZO