00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Arenga miliyari 4,8Frw agiye kwifashishwa mu gusazura amashyamba no kubungabunga imigezi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 June 2023 saa 05:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko bwamaze kwemererwa gushyira mu bikorwa umushinga wa miliyari zirenga 4,8 z’amafaranga y’u Rwanda wo kubungabunga ibidukikije ku nkombe z’umugezi w’Akanyaru n’Agatobwe. Mu byo uzitaho harimo no kuvugurura amashyamba.

Akanyaru ni umugezi ifite inkomoko mu karere ka Nyaruguru uhura na Nyabarongo bikitwa Akagera. Iyi migezi yombi ikomoka mu ishyamba rya Nyungwe igaca mu byerekezo bitandukanye ikongera guhurira ku rugabano ry’uturere dutatu twa Bugesera, Kamonyi na Nyarugunge bigahinduka Akagera.

Leta y’u Rwanda, ku nkunga y’u Budage, igiye gutera imigano mu kibaya cy’uyu mugenzi, imisozi iwucicikije icibweho amaterasi y’indinganire mu mushinga uzamara imyaka itatu.

Mu bindi biteganyijwe muri uyu mushinga uzaha akazi abagera ku 10.000 harimo no gutera amashyamba mu karere ka Nyaruguru no guha abaturage inka kugira ngo babone ifumbire yo gushyira mu materasi azaba yaraciwe n’uyu mushinga.

Amashyamba ni bumwe mu buryo bw’ishoramari atunze benshi mu karere ka Nyaruguru ndetse bamwe mu baturage baho bavuga ko "amakara ari zahabu yabo".

Nubwo bimeze bityo ariko abaturage bamwe bari kurimbura amashyamba atameze neza bakayasimbuza ubuhinzi bw’icyayi nyuma yo gusanga gitanga umusaruro kuruta ishyamba.

Uku kurimbura amashyamba ku mabanga y’imisozi ya Nyaruguru agasimbuzwa icyayi, hari abo byatangiye gutera impungenge by’umwihariko abamaze gusobanukirwa akamaro k’amashyamba mu gukurura imvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko abaturage badakwiye guterwa impungenge n’uko amashyamba atameze neza ari gusimbuzwa icyayi, kuko hari umushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa uzavugurura ubuhinzi bw’amashyamba muri aka karere.

Ati “FONERWA yamaze kutwemerera ko dushyira mu bikorwa umushinga wa 4,8 Frw wo gusazura amashyamba no gutera amashyamba mashya”.

Aya mafaranga azifashishishwa mu gusazura amashyamba ya Leta n’ay’abaturage ndetse anifashishwe mu gutera amashyamba mashya no mu kubungabunga umugezi w’Agatobwe n’Akanyaru haterwaho imigano.

Ati “Kuba icyayi n’amashyamba bihari ku bwinshi, twebwe turabibonamo amahirwe atatuma isuri ibona aho imenera”.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Mata, Joseph Barayagwiza, avuga ko mu buhinzi bw’icyayi bagendera kuri gahunda ya 3-1, bivuze ko iyo bateye hegitari 3 z’icyayi batera hegitari imwe y’ishyamba.

Uruganda rw’icyari rwa Mata rufite hegitari 1200 z’icyayi na hegitari 600 z’ishyamba, bivuze ko kuri gahunda yo kujyanisha ubuhinzi bw’icyayi n’amashyamba kugira ngo bajye babona aho bakura inkwi zo gukoresha batunganya icyayi.

Mu bizakorwa muri uyu mushinga harimo no gusazura amashyamba mu Karere ka Nyaruguru
Ikibaya cy'Akanyaru kigiye guterwaho imigano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages