Green Amayaga ni umushinga uhuza ibikorwa bitandukanye bigamije kurengera ibidukijije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Watangiye mu Ukwakira 2020 mu turere tw’Amayaga turimo Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara, aho watangiranye ingengo y’imari ya miliyari hafi 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga wibanda ku bikorwa byo gutera amashyamba, gusazura ayari ahari, gutera ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto ziribwa, gukoresha ibicanwa bike binyuze mu gutanga imbabura zirondereza inkwi no gukangurira abaturage gukoresha gaz hagamijwe kurwanya imihindangurikire y’ibihe.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, Kabera Juliet yavuze ko mu gihe Green Amayaga imaze itangijwe hamaze kugerwa intambwe ishimishije.
Mu gukangurira abantu n’ibigo gukoresha gaz haherewe ku bigo by’amashuri 20 ndetse byo byahawe gaz zo gutekesha hagamijwe kugabanya inkwi bakoresha bikajyana no gutanga imbabura mu baturage.
Ati “Ibyo byose iyo ubihurije hamwe bituma bya biti byatewe bikura hakagaruka umwuka mwiza, bigakurura imvura, bikarwanya isuri, ubutaka bukaguma aho buri aho kujyanwa n’amazi hagasigara ibiharabuge.”
Yagaragaje ko mu myaka ibiri ishize barimo basatira hegitari igihumbi ziteweho amashyamba, imbabura zimaze gutangwa ku ngo ibihumbi 21 n’ibiti bivangwa n’imyaka byatewe kuri kuri hegitari ibihumbi 13.
Ati “Urumva izo mbaraga tuzikomeje twatera intambwe ishimishije. Twatangiye kwagurira umushinga no mu bindi bice. Twatangiye kuganira n’abafatanyabikorwa tubereka ibyagezweho.”
Umuhinzi ufite ubutaka ahari gushyirwa mu bikorwa uyu mushinga, Kaberuka Daniel yagaragaje ko kuva watangira hari impinduka igaragara.
Ati “Urabona ufite ishyamba nk’iri ugashaka gushyira mu bikorwa undi mushinga, wajya muri banki ukaza ukerekana iri shyamba hanyuma bakaguha amafaranga kuko baba bizeye ko atazahera.”
Mukagakwaya Arlette, avuga ko mbere bataratera ibyo biti isuri yamanuraga ubutaka bwose ugasanga bwuzuye mu muhanda “ugasarura bike kuko ibindi byabaga byagiye.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye abaturage ko bagomba gushyiraho akabo, bagashinga amashyirahamwe yo kwinaza ibiti, bakita ku byatewe n’ibindi bijyanye no kubungabunga ibikorwa bimaze kugerwaho.
Kuri ubu REMA igaragaza ko muri utwo turere tune umushinga ukoreramo hazatangwa imbabura 60.000 mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara n’amatungo magufi ku miryango 7500 cyane ko ubuhinzi n’ubworozi bwuzuzanya.
Izo mbabura zizagira uruhare mu kugabanya toni hafi miliyoni eshanu z’imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!