Aba bashakashatsi bagaragaje ko iki giti gifite uburebure bwa metero 81.5 by’uburebure.
Le Monde ivuga ko bitari bisanzwe ko ibiti byo muri Afurika birenza metero 65 z’uburebure, uretse igiti kimwe cy’inturusi cya metero 81 cyagaragaye muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, mbere y’uko cyangirizwa n’ibiza byabaye mu 2006.
Ibiti birekire kurusha ibindi byagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka redwoods, bifite metero zirenga 110 mu burebure n’inturusi ya metero 99.6 yagaragaye muri Australia.
Umuhanga mu by’ibinyabuzima Andreas Hemp wo muri Kaminuza yigisha iby’ubushakashatsi ya Bayreuth, mu Budage, yavuze ko hashize igihe kinini bimwe mu bice byo muri Afurika bititabwaho n’abakora ubushakashatsi cyane ibyitaruye aho abantu batuye.
Bamwe mu bashakashatsi baragaje ko bavumvuye ibiti 13 birenga metero 50 z’uburebure. Gusa ngo baje kugera ku giti cya metero 81.5, aho bemeza ko gishobora kuba kimaze imyaka 600 kibayeho. Bemeza ko hashobora kuba hari n’ibindi biti bisaga 1000 byo mu bwoko nk’ubwo cyane mu bice bifite imisozi migufi.

TANGA IGITEKEREZO