Babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabahurije muri Lemigo Hotel kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, yigaga ku guteza imbere amoko y’ibiti gakondo mu kubungabunga ubutaka n’ibyogogo byangiritse. Iyi nama yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) ku bufatanye n’Umuryango ARCOS utegamiye kuri Leta.
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Mugabo Jean Pierre, yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga n’ubukangurambaga mu gutera ibiti gakondo bikomeje gukendera.
Yagaragaje ko kubitera bikigoranye kuko mu mishinga itandukanye ishyirwaho igamije kongera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka usanga ibyatewe bishobora gukura neza biri ku mpuzandengo yo hasi.
Yakomeje ati “Kubera impamvu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe itugiraho ingaruka twese, n’abaterankunga ubasabye amafaranga ushobora kubumvisha uko ibyo biti byaterwa. Bo icyo barebaho ni ingaruka byagira, n’imbogamizi zihari.”
Mugabo yanasobanuye ko hakwiye kurebwa impamvu zose zizitira kuba ibyo biti byakwiyongera zikigirwa uko zikurwaho.
Ati “Niba ari ingemwe zitujuje ubuziranenge zigakosorwa. […] Reka ibyo biti byongere bigaruke abaturage babibone. Ibijojo, imivumu, imiko, imiravumba n’ibindi.”
Isoko y’imiti n’ ibiryo by’amatungo …
Nk’uko buri gihugu kigira umuco wacyo, Abanyarwanda nabo bafite uburyo bivura bwa gakondo budakoresha imiti ya Kizungu ahubwo bwifashisha ibyatsi n’ibiti.
Ibirimo umuravumba, umubirizi, umuvumu, n’ibindi byinshi bizwiho kwifashwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye.
Ibiti gakondo binongera imyunyungugu mu butaka bukarumbuka, bikabufata ntihabe isuri iterwa n’imvura, bigafasha abaturage kubona inkwi ndetse bikaba ibiryo by’amatungo n’zindi nyamaswa muri rusange. Hari n’izo bibera icumbi zirimo inyoni n’inzuki kimwe n’utundi dusimba duto.
Umuyobozi wa ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), Dr Kanyamibwa Sam, yasobanuriye abitabiriye iyo nama ko kuba ibi biti bifite akamaro haba mu mibereho y’abanyarwanda no mu kubungabunga ibidukikije, bishimangira ko ari ngombwa gukomeza kubitera no kubibungabunga.
Yakomeje agira ati “Aya yagombye kuba amahirwe yo kuganira neza tukagera ku bisubizo byakwifashishwa mu kubungabunga ibi biti.” Kanyamibwa yashimangiye kandi ko kugira ngo ibiti gakondo byatangiye guterwa bizakure neza, hakwiye kwimakaza umubona udasanzwe hagati y’abaturage ndetse n’abatanga ibi biti.
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bagaragaza zimwe mu mpamvu ibi biti bigenda bikendera ndetse n’icyakorwa ngo bibungabungwe. Bimwe mu bitekerezo byatanzwe nuko abaturage batagikunda ibi biti kuko bitinda gutanga umusaruro bityo bikaba byaba ngombwa ko bajya bahabwa indi mishanga yabafasha kubungabunga ibi biti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!