00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi imaze gutakaza 35% by’amashyamba yahoranye mu myaka 300 ishize

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 November 2023 saa 10:57
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), rigaragaza ko Isi imaze gutakaza 35% by’amashyamba yahoranye mu myaka 300 ishize.

Iyi raporo igaragaza ko nko guhera mu 1990, Isi yari imaze gutakaza hegitari miliyoni 178 z’amashyamba, bigizwemo uruhare n’ibikorwa bya muntu birimo nko kuyatema hakubakwa ibikorwa remezo aho yari atewe.

UNEP igaragaza kandi ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2020, nibura buri mwaka hatemwaga ishyamba riri kuri hegitari miliyoni icumi ku Isi yose.

Abahanga mu bidukikije batanga impuruza ko hakenewe kongera guterwa amashyamba, cyangwa Isi ikazagira ingaruka z’igihe kirekire zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

UNEP igaragaza ko 82% by’ayo mashyamba yacyendeye bigizwemo uruhare n’ibikorwa bya muntu birimo kwagura no kubaka imijyi hirya no hino ku Isi, gushaka ubutaka bwo guhingaho, gushaka aho gushyira inzuri n’ibindi.

Iyi raporo igaragaza ko icyo ari ikibazo kidateye inkeke ku mihindagurikire y’ibihe gusa, kuko uko gucyendera kw’amashyamba bigira uruhare no mu gucika kwa nyinshi mu myamaswa ziyabamo.

Iyi raporo igaragaza kandi ko n’ubwo ½ cy’amashyamba agize Isi kigaragara mu bihugu bitanu ari byo Brésil, Canada, u Bushinwa, u Burusiya na Amerika, na yo yatangiye kototerwa kuko nka Brésil imaze gutakaza 30% ku gice cy’Amajyepfo y’Ishyamba rya Amazon.

UNEP igaragaza ko ibyo bidahagaze iryo shamba ryaba rimaze kuvaho igice kingana na 56% mu 2050.

Mu 2021 bushakashatsi bwagaragaje ko iri shyamba rya mbere rinini ku Isi rifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 5.5, risigaye risohora umwuka mubi (CO2) kuruta uwo ryinjiza, mu gihe bimenyerewe ko ibiti n’amashyamba muri rusange byinjiza umwuka mubi bigasohora umwiza (O2).

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rushyira imbaraga mu gukumira itemwa ry’amashyamba, ndetse mu 2009 rushyiraho gahunda yo gutera no kusubiranya aho yahoze.

Raporo ya Forest Cover Mapping Report yo mu 2019, igaragaza ko 30.4 % by’ubutaka bw’igihugu buteweho amashyamba, ni ukuvuga hegitari 724.695.

Ibi byagezweho cyane cyane mu gihe cy’imyaka icumi (2009-2019), aho ubuso buteweho amashyamba mu Rwanda bwiyongereyeho 20,7 %, hatabariwemo ayasazuwe.

Kongera ubuso buteweho amashyamba ni imwe mu ngamba u Rwanda rufite mu kwiyongerera ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kongera ubukerarugendo, umusaruro n’imibereho myiza y’Abaturarwanda.

Buri mwaka kandi Abanyarwanda batera miliyoni umunani z’ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, mu mushinga watangijwe mu 2011 ugamije gufasha u Rwanda kuzagera mu 2050 ari igihugu gifite ubukungu bwihagazweho ariko butangiza ibidukikije.

Isi imaze gutakaza 35% by'amashyamba yahoze ifite mu myaka 300 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages