REMA yavuze ko mu gihe umushinga wo gusubiranya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali wegereje kurangira, impinduka zigaragara mu buryo ibyo bishanga byongeye kugira umwimerere wabyo, bigafasha mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubwiza bw’umujyi.
Iki kigo cyagaragaje ko gusubiranya ibyo bishanga byatumye haboneka izamuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse bikongera ubushobozi bwabyo bwo kubika amazi no kugabanya ibyago by’imyuzure ishobora guterwa n’amazi menshi.
REMA yatanze urugero rw’igishanga cya Gikondo, aho yavuze ko ubu gitangiye kongera kugarura ubuzima bwacyo, kikaba kiri mu bishanga biri gutunganywa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imiturire irambye mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, REMA yagize iti “Impinduka zirigaragaza! Mu gihe umushinga wo gusubiranya ibishanga mu Mujyi wa Kigali ugana ku musozo, ibi bishanga biri kugarura umwimerere wabyo.”
Yakomeje igira iti “Kubisubiranya byatumye urusobe rw’ibinyabuzima rugaruka, bibyongerera ubushobozi bwo kubika amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure no kongera ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.”
Iki kigo kandi cyashishikarije abantu gukomeza kwita ku bikorwa byo kurengera ibidukikije, kigaragaza ko gusubiranya ibishanga bifite uruhare runini mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubaka imijyi irambye.
Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali ni bimwe mu bice by’ingenzi bigize urusobe rw’ibidukikije by’umwihariko mu micungire y’amazi no kurinda umujyi ingaruka z’imyuzure.
Mu myaka yashize, bimwe muri byo byagiye bishyirwamo ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi butagenzuwe, guturamo ndetse no kujugunyamo imyanda, ibintu byagize ingaruka ku mikorere yabyo nk’ibice bifasha kubika no kuyungurura amazi.
Mu rwego rwo kubisubiza umwimerere wabyo, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gusubiranya no gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mushinga wo gusubiranya ibishanga ugamije kongera ubushobozi bwabyo bwo kubika amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure, kongera ubwiza bw’umujyi ndetse no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima byari byaragabanutse kubera ibikorwa bya muntu.
Mu bishanga biri muri iyi gahunda harimo igishanga cya Gikondo, kimwe mu bikunze kuvugwa cyane kubera uruhare gifite mu micungire y’amazi mu bice bya Kigali. Nyuma yo gutunganywa, REMA yatangaje ko iki gishanga kiri kongera kugarura umwimerere wacyo, aho ibimera n’ibindi binyabuzima bitandukanye byatangiye kugaruka.
Usibye Gikondo, gahunda yo gutunganya ibishanga bya Kigali ikubiyemo n’ibindi bishanga by’ingenzi biri mu bice bitandukanye by’umujyi birimo icya Rugenge-Rwintare n’icya Nyabugogo, aho ibikorwa byibanda ku kubisukura, kubungabunga imiyoboro y’amazi, kongera ahantu h’umwimerere w’ibinyabuzima no kubihuza n’imikoreshereze irambye y’ubutaka.
Kugira ngo ibyo bishanga bigire uruhare mu iterambere ry’umujyi, gahunda yo kubitunganya ijyana no kubyaza umusaruro amahirwe bifite mu bijyanye n’ubukerarugendo bwo mu mijyi, ahantu ho kuruhukira ku baturage ndetse no guteza imbere umujyi urengera ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!