00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uduce 13 twabonetsemo ibimenyetso bya Peteroli mu Kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 15 January 2025 saa 12:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, RMB, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu, bwagaragaje ko hari uduce 13 twabonetsemo bikekwa ko turimo peteroli, hasigaye kumenya neza ingano ya peteroli irimo n’ikiguzi byasaba ngo icukurwe.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yabwiye Abadepite ati “ Inkuru nziza ni ko dufite peteroli. Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe hariya mu Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ibimenyetso bya peteroli, kandi abize ibidukikije babyumva neza.”

Yakomeje agira ati “Uhereye hariya ruguru muri Uganda bayibonye hariya ruguru mu Kiyaga cya Albert kandi bivugwa ko ari ikibaya kimwe kimanuka mu Kivu kikagera mu kiyaga cya Tanganyika. Bavuga rwose ko hari peteroli.”

Yabitangarije mu biganiro Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore yagiranye na Minisiteri y’Ibidukikije kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

Gahunda yo gushakisha peteroli mu Rwanda yari yaratangijwe ariko iza guhagarara mu 2014. Yongeye kubyutswa ubwo ikigo cyo muri Canada, Black Swan Energy, cyavumburaga ko mu gice cy’Uburasirazuba cya Kivu hashobora gucukurwamo peteroli na gaz mu buryo bworoshye.

Ibi byaje bisanga ibindi bimenyetso bituruka ku kuba mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hari Gaz méthane, kandi iyo ubashije gukurikirana aho ituruka, usanga akenshi iba iri kumwe na Peteroli.

Kamanzi yabwiye Abadepite ko hari amahirwe menshi ko Peteroli iri mu Kiyaga cya Kivu ari nyinshi kurusha iyabonetse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Ati “I Kivu cyacu cyo ni kirekire kurusha ziriya nyanja zindi, bakavuga ko rero dushobora kuba dufite na peteroli nyinshi kuruta n’ibindi bihugu bidukikije,”

“Ubushakashatsi bwa mbere bwarakozwe, hasigaye ubundi bwa kabiri, ubwo ni ukujya hasi [drilling], bagakurayo ibimenyetso hasi, bakajya muri laboratwari kureba ngo ese peteroli dufite ingana iki, ni bwoko ki, ese yacukurwa igacuruzwa ikavamo? Hari ubwo ushobora gusanga igishoro cyo kuyicukura kiruta n’icyavamo. Ni ugukora izo nyigo zose.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu mu bihe bitandukanye, bwageze mu ndiba yacyo muri metero 480. Hoherejwe kandi imashini aho munsi, zifata impagararizi, zijya gupimwa muri laboratwari mu kwemeza ko aho Gaz méthane ituruka haba hari na peteroli.

Ikindi cyiciro gikurikiraho nyuma y’iki ni ikijyanye no kohereza imashini munsi y’amazi zigasohora ikimeze nk’ikarita yerekana mu by’ukuri ahari gaz na peteroli uko hameze n’uburyo hateye.

Mu byiciro bibiri bya mbere byo gushakisha peteroli hakoreshejwe arenga miliyari 1,7 Frw. Mu 2020, RMB yavugaga ko ibyiciro bizakurikiraho bizahenda kuko bizatwara hagati miliyari 8 Frw na miliyari 10 Frw.

Kohereza imashini mu ndiba ifata impagararizi (sample) yifashishwa mu kumenya ubwoko bwa peteroli bwaba buri mu Kivu nabyo ni ibigomba gukorwa.

Impamvu ni uko bishoboka ko Peteroli ishobora kuboneka, bashobora gusanga ikomeye nk’iyi bakoresha imihanda, ishobora kuba isukika, ishobora kuba gaz, ishobora kuba ari lisansi yatanga amoko atandukanye ya Peteroli. Ibyo byose mu gihe nta gupima kurabaho ntabwo byakwemeza.

Kohereza imashini ifata impagararizi birahenze, kuko umwobo umwe wonyine wazajya ushorwaho amadolari byibuze miliyoni 15 (ni amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyari 19).

Uburyo bwo kuvoma peteroli bujya gusa n’ubukoreshwa kuri Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu, kuko ni ibikorwa bibiri bifite ibikoresho nkenerwa bihuriraho, birimo imashini zibasha kohereza ibyuma bicengera mu kiyaga no munsi y’ubutaka.

Igikorwa gitangirira ku gucukura umwobo muremure munsi y’ubutaka hifashishijwe ibyuma bifite ubushobozi bwo guca buri hantu hose, n’iyo haba hari urutare kuko birarumena. Igikurikiraho ni ugutunganya indiba yawo, hifashishijwe umucanga cyangwa garaviye (gravel).

Nyuma y’aho, hifashishwa ibikoresho kabuhariwe, byohereza itiyo ifite umubyimba muto munsi y’amazi, igakurura peteroli ibitse muri wa mwobo kugeza ubwo iyigeza mu bigega byo hejuru, nk’uko umuntu asogongera ikinyobwa yifashishije umuheha.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ibimenyetso by'uko hari peteroli
Perezida wa Komisiyo, Depite Nabahire Anasthase, yahamije ko ari ngombwa kwimakaza ubucukuzi bwubahiriza amategeko
Abadepite bagaragaje ko kugira peteroli mu Rwanda ari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .