00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa ‘Giturashyamba’ waretse ubuhigi muri Nyungwe amaze kwica inyamaswa zirenga 5000

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 September 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Kanani Callixte bahimba Giturashyamba w’imyaka 47, utuye mu Kagari ka Cyanyirankora, Umurenge wa Kivu, mu Karere ka Nyaruguru, yatangaje ko yamaze igihe kinini mu ishyamba mu buhigi ari na yo mpamvu bamuhimbye Giturashyamba, ariko akicuza uburyo nta kintu yigeze ageraho mu iterambere ahubwo yabayeho mu bwoba gusa.

Mu kiganiro na IGIHE, ubwo bahuriraga mu bukangurambaga bushishikariza abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe gukumira inkongi no gushimuta inyamaswa za pariki bwabereye mu Karere ka Nyaruguru ku wa 30 Kanama 2025, Kanani yavuze ko mu bihe byatambutse we na bagenzi be bagiye bangiza ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, babiterwa n’ubujiji.

Avuga ko yakuze yumva ubuzima bwe ari ishyamba, iby’uko ari pariki atabikozwaga kuko yabitangiye afite imyaka 17 ari na yo mpamvu yayihoragamo akanayangiza binyuze mu kuyitwika no guhiga inyamaswa bihoraho.

Kanani, yibuka ko yishe inyamaswa zirenga 5000 wenyine, akicuza impamvu atumvise impanuro kare ngo abireke bitewe n’akamaro asigaye abona pariki imufite we n’abaturanyi muri iki gihe.

Ati ‘‘Jyewe ubwanjye inyamaswa nishe mu buhigi nakoze zagera nko mu 5000 cyangwa 6000, kandi ikibabaje ntacyo byansigiye, ndabyicuza cyane. Amoko y’inyamaswa nakunze kwica ni amafumberi, ingurube, amashegeshi, ibisaro n’amasiha, ariko mbona byari ubujiji kuko aho kunteza imbere nasubiraga inyuma.’’

Kanani avuga ko yaje kureka ubuhigi nyuma yo kwigishwa, ubu akaba asigaye akora akazi k’ubuvumvu bw’umwuga amazemo hafi imyaka 10.

Ati ‘‘Ubu twarasirimutse dusigaye natwe turi ingabo za Pariki. No mu guhakura ubuki, tubikora twifashishije amafumba ya kijyambere, atari bya bindi bya gakondo by’ibyatsi cyangwa gutwara umuriro ku njyo.’’

Umuyobozi wungirije muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ukorera mu ishami ryo guhuza ubuyobozi bwa pariki n’abayituriye, Ndikuryayo Damien, yavuze ko ibikorwa by’iterambere bikomoka ku musaruro wa za pariki, byabaye umuyoboro mwiza wo kwereka abazituriye umumaro wazo, binatuma n’imibare y’ibizangiza nk’inkongi z’umuriro, ubuhigi n’ibindi bigabanuka.

Ati ‘‘Nyuma y’ubukangurambaga n’ibikorwa bifatika byakozwe, abahemukiraga pariki barihannye bemera kubivamo. Uko wigisha umuntu umutima we na wo ugenda umuhata kubireka, bigaherekezwa n’ibikorwa yibonera nk’amashuri, amazi, ubuhunikiro bw’imyaka nk’ibirayi n’ibindi begerezwa, bakarushaho kuba abafatanyabikorwa.’’

Imibare yo mu 2024 igaragaza ko inyamaswa zashimuswe ari 221 zivuye kuri 350 mu mwaka wabanje, hategurwa imitego y’inyamaswa 6.831 ivuye kuri 11.259, hanaboneka inkongi z’umuriro kuri hegitari 25 zivuye kuri 138 muri 2023.

Ni mu gihe uyu mwaka wa 2025 wo ugejeje muri izi ntangiriro za Nzeri nta hahiye, ibisobanura imyumvire y’abaturage ikomeje kuzamuka.

Kanani Callixte bahimba Giturashyamba, yabwiye IGIHE ko yicuza inyamaswa zisaga 5000 yavukije ubuzima akiba mu buhigi muri Nyungwe
Pariki y'Igihugu ya Nyungwe iherutse gushyirwa mu murage w'isi, ibisobanuye ko ikeneye kubungwabungwa biruseho
Iri vuriro ry'ibanze ryo mu rwego rwa kabiri naryo ni impano abatuye i Nyaruguru bishimira bahawe mu 2023, rikaba rifasha ab'i Muganza na Nyabimata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages