Ibyo bishanga bigeze kuri 94% bitungantwa mu cyiciro cya mbere, nibimara gutunganywa bizagirwa pariki y’ibyiza nyaburanga bikomatanyije ibikorwa byo kurengera ibidukikije, ubukerarugendo n’imyidagaduro.
Itangazo ryashyizwe hanze na RDB, rigaragaza ko nyuma y’uko Leta y’u Rwanda igeze kure itunganya ibyo bishanga hakurikiyeho gushaka uburyo byabyazwa umusaruro, ari yo mpamvu hakenewe umufatanyabikorwa w’igihe kirekire uzabicunga kandi bigakorerwamo ishoramari ry’abikorera.
Mu itangazo uru rwego rwakomeje ruti “Abatanga ubusabe barimo imiryango yigenga, imiryango itari iya Leta, ibigo by’ubucuruzi cyangwa amatsinda y’ibigo byishyize hamwe. Bagomba gutanga dosiye yuzuye igaragaza ubushobozi buhamye mu bya tekiniki, ubushobozi bw’amafaranga ndetse n’inararibonye mu micungire y’ibikorwa nk’ibyo.”
Gutanga ubwo busabe bizarangira ku itariki 4 Nyakanga 2026.
Ibyo bishanga kuri ubu bigeze kuri 94% bitunganywa mu gice cya mbere, ni icya Nyabugogo, Kibumba, Rugenge-Rwintare, Rwampara na Gikondo.
Biri gutunganywa nka Pariki ya Nyandungu na yo iri i Kigali ariko byo biyihariye ko hazaba harimo serivisi nyinshi kuyirusha.
Umufatanyabikorwa ukenewe azacunga ibikorwa bya buri munsi muri ibyo bishanga, abungabunge ibidukikije birimo, ateza imbere ibikorwa byo kuhakirira abantu no gushaka uburyo burambye bwo kubona amafaranga azifashishwa mu kubicunga.
Azanasabwa gukorana n’abaturage, abashoramari, abafite ibikorwa bikikije ibyo bishanga n’inzego za Leta, hagamijwe ko imicungire yabyo iramba kandi ikabyara inyungu ku baturage.
RDB yagaragaje ibyo byose ishingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ukomeje kwaguka.
Igaragaza ko u Rwanda rufite abaturage bagera kuri miliyoni 14,4, biyongera ku gipimo cya 2,86% buri mwaka, mu gihe Kigali biteganyijwe izaba umujyi uzagira ubucucike buri hejuru kurusha ahandi hose mu gihugu.
Uko kwaguka kwatumye hiyongera inyubako n’ibikorwa remezo bituma amazi y’imvura atinjira mu butaka uko bikwiye, byongera ibyago by’imyuzure n’iyangirika by’ibikorwa remezo ari yo mpamvu ibidukikije bikeneye kurengerwa.
Ni muri urwo rwego Leta ifite gahunda y’uko nibura 25% by’ubuso bw’Umujyi wa Kigali buzaba bugizwe n’ahantu nyaburanga harengera ibidukikije hanagenewe imyidagaduro bigafasha n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibishanga bifatwa nk’inkingi y’ingenzi muri iyo gahunda kuko muri Kigali byonyine bifite ubuso bwa kilometero kare 75,21 kandi bifasha mu kugabanya imyuzure, kuyungurura amazi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Kugeza ubu, ibyo bishanga bitanu biri gutunganywa biri ku buso bwa hegitari 491 kandi bizaba birimo n’inzira z’abanyamaguru n’amagare zifite uburebure bwa kilometero 61,5.
Bizajya byakira ibikorwa by’imyidagaduro, ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, ibikorwa by’uburezi, ubushakashatsi ndetse, ibikorwa by’umuco n’ibindi.
Biteganywa ko mu myaka iri imbere ibyo bishanga bishobora kuzajya bisurwa n’abarenga miliyoni 1,5 buri mwaka, bikanatanga imirimo igera ku bantu 7.500, mu gihe bizanafasha kugabanya igihombo gituruka ku myuzure cyibarirwa hagati ya miliyoni 45$ na 90$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!