00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rumaze gutunganya ibishanga biri ku buso bwa hegitari 37.000

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 January 2026 saa 07:05
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bwatangaje ko hamaze gutunganywa ibishanga bifite ubuso bwa hegitari zirenga 37.000 mu gihugu hose bikorerwamo ubuhinzi.

Gahunda yo gutunganya ibishanga yatangiye mu 2017, aho abari babituyemo babyimuwemo ndetse ibikorwa bibyangiza bitangira guhagarara.

Umuyobozi Wungirije wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, yabwiye RBA ko ibishanga bimaze gutunganywa biri gutanga umusanzu ufatika mu buhinzi.

Ati “Igihingwa gihingwa cyane mu bishanga byatunganyijwe ni umuceri, ariko hari n’ibindi bihingwamo ibigori, ibishyimbo n’ibirayi. Aho bishoboka, duhinga inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu mwaka, mu rwego rwo gukomeza kwagura ubuso bwuhirwa no gukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto.”

Dr. Uwamahoro yongeyeho ko kugeza ubu mu gihugu hamaze gutunganywa hegitari z’ibishanga zirenga 37.000 zikoreshwa mu buhinzi.

Ni mu gihe mu gihugu habarurwa ibishanga 915 bifite ubuso bwa hegitari zisaga 278.000, bingana na 10,6% by’ubuso bw’igihugu cyose.

Muri ibyo, ibishanga 37 bifite ubuso bubarirwa kuri hegitari 9.160 ni ibyo mu Mujyi wa Kigali.

Muri byo, bitanu birimo gutunganywa, mu gihe ibindi bitanu biteganyijwe kuzaba byamaze gutunganywa muri Mata uyu mwaka bigatangira gukoreshwa.

Muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu gutunganya ibishanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hongerwe ubuso bwuhirwa bugere kuri hegitari zirenga 132.000 bitarenze mu 2029.

Gutunganya ibishanga kandi bizafasha kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo bishobora kubikorerwamo nko mu Mujyi wa Kigali.

Ku bijyanye no kuhira, RAB igaragaza ko ibishanga byamaze gutunganywa ari inkingi ya mwamba mu buhinzi, kuko muri hegitari 72.000 z’ubuso bwuhirwa mu gihugu hose, izigera kuri 37.000 ari iza bya bishanga byatunganyijwe.

Ibisigaye bisaga hegitari 9.000 ni ubutaka bwo ku misozi bwatunganyijwe, naho hegitari zisaga 26.000 zikoreshwaho ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto.

Igishanga cya Rwasave, gihuriweho n’uturere twa Huye na Gisagara, cyamaze gutunganywa, abagihingamo bavuga ko cyazamuye umusaruro wabo ku buryo bugaragara.

Umwe mu bahinzi yagize ati “Nari mfite ubuso bungana na are 20 z’igishanga kandi ni bwo ngihinga n’ubu. Mbere kitaratunganywa nezagaho ibilo 160 by’umuceri ku gihembwe, ariko ubu nsaruraho toni imwe n’ibilo 200, nkabona amafaranga nkabona ibyo nkeneye mu rugo.”

Igishanga cya Mulindi mu Karere ka Gicumbi kiri mu bigize hegitari zirenga 37.000 z’ibishanga zimaze gutunganywa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages