00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 30 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 December 2024 saa 01:19
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 20,97 z’Amayero (akabakaba miliyari 30 Frw) azakoreshwa mu gushyigikira imishinga igamije kurengera ibidukikije mu mijyi ya Rwamagana, Rusizi, Nyagatare, Muhanga na Huye.

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024 hagati y’u Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage, akurikiye aya miliyoni 20 z’Amayero na yo yashyizweho umukono mu bihe byashize agamije gushyigikira ishoramari mu mishinga irengera ibidukikije.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030, aho ruzakoresha miliyari 11$ kugeza mu 2030, muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije [Nationally Determined Contributions- NDCs].

Mu nama mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije COP29 iheruka kubera i Baku muri Azerbaijan mu Ugushyingo 2024, u Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu kurengera ibidukikije, gahunda zigamije kureshya ishoramari muri uru rwego, no gukangurira ibihugu kugana isoko rya Carbone ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko iyi nkunga izafasha mu kubaka ubudahangarwa bw’ibidukikije n’ubuzima bw’abatuye mu bice by’icyaro no mu mijyi imwe yunganira Kigali nka Rwamagana, Muhanga, Rusizi, Nyagatare na Huye.

Ati “Hagiye harebwa ibice by’umujyi bifite ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu kureba imishinga ishobora gushorwamo imari n’ingamba zafatwa mu gusana ibyangijwe kuri ibyo bice.”

“Imwe mu mishinga igomba gukorwa muri uyu mushinga harimo gusana ibishanga, kuvugurura uburyo bwo guhangana n’imyuzure hagamijwe iterambere n’imibereho myiza n’ubukungu.”

U Rwanda n’u Budage bisanganywe amasezerano y’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa imishinga igamije kurengera ibidukikije n’iterambere yashyizweho umukono mu 2022.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yagaragaje ko ibyo u Rwanda rukora binyuze mu nkunga u Budage buba bwatanze bigira akamaro mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Mu gihe habaga COP29 habayeho ibiganiro[…]guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ni ingingo ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi kandi ntiwatandukanya ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’iterambere ni yo mpamvu twishimira ibyo u Rwanda rukora.”

Yagaragaje ko amasezerano yose muri rusange ibihugu byombi byashyizeho umukono afite agaciro k’asaga miliyoni 260 z’Amayero.

Gahunda yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije [Nationally Determined Contributions- NDCs] yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 11$, bigatangazwa ko hakenewe miliyari 6,2$ azakoreshwa kugeza mu 2030.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA Juliet Kabera yahamije ko iyi nkunga izaziba igice cy’icyuho gihari mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubudahangarwa bw’urwego rw’ibidukikije mu Rwanda.

Yashimangiye ko hakurikijwe uko abafatanyabikorwa bagenda baboneka hari icyizere ko umwaka wa 2030 uzagera ingengo y’imari ikenewe yarabonetse.

Kugeza bu Guverinoma ikoresha 10% by’ingengo y’imari yayo mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Murangwa ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera yavuze ko iyi nkunga izafasha kuziba igice cy'icyuho ku ngengo y'imari isabwa ngo u Rwanda rubashe guhanga n'imihindagurikire y'ibihe
Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi nkunga izafasha mu bikorwa birimo gutunganya ibishanga
Amasezerano yashyizweho umukono nyuma y'ibiganiro byabereye i Baku mu Ugushyingo 2024

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .