Ubuyobozi bwatangaje ko kuba uyu mugezi wa Sebeya wari ikibazo abaturage batangiye kubonamo igisubizo kuko umushinga wo kubungabunga uyu mugezi umaze kuzamura imibereho y’abayituriye.
Nyirabarirushya Annonciata wo mu murenge wa Nyundo avuga ko nubwo umugezi wa Sebeya wamusenyeraga ubu ari mu bisubizo kuko bamukoreye amaterasi none bamuhaye n’inka.
Ati “Sebeya yaruzuraga ikantwarira ubutaka n’imyaka aho nabaga nahinze, ubu ni ibyishimo kuko ubu umurima wanjye bawukozemo amaterasi ntaho ubutaka bwajya none bampaye n’inka izajya impa ifumbire yo gushyira mu murima nta bihombo tuzongera kugira’’.
Semagambo Fabien wo mumurenge wa Kanama, yavuze ko nubwo asanzwe akora mu kubungabunga Sebeya ahembwa ashimishijwe cyane no guhabwa inka.
Ati “Nahawe akazi mu kubungabunga umugezi wa Sebeya, bampembaga neza kuburyo nanjye mbona imibereho yarahindutse mu rugo none bampaye n’inka ndishimye cyane nanjye ngiye kuyifata neza’’.
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu muryango nyarwanda uharanira iterambere ry’icyaro, RWARRI, Hitimana yavuze ko bafite intego yo gukangurira abantu kubungabunga umutungo w’amazi, kongerera ubushobozi abagenerwabikorwa no kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage baturiye Sebeya.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yabwiye abaturiye Sebeya ko amaterasi bubatse mu kuyibungabunga yatangiye gutanga umusaruro.
Ati “Amaterasi mwaciye mu mezi make mu rwego rwo kubungabunga uyu mugezi, ndakeka mwatangiye gusarura mukaba murimo gukirigita ifaranga. Izi nka nazo muhawe si iza nyuma ziracyaza, no mu minsi iri imbere n’izindi zizaza zizasange izi mwarazifashe neza zarabyaye. Ndashimira inzego mukorana hano mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya kuko bigaragara ko ubuzima n’imibereho yanyu byarahindutse.”
“Tugirane umuhigo ko mu myaka izi nka eshatu zizaba zikubye gatatu kandi birashoboka musabwa gukomeza urugendo rwo kuzifata neza’’.
Uyu mushinga wafashije ingo 782 kubaka uturima tw’igikoni, abaturage barenga 11,000 babonye akazi, hakozwe amatsinda 194 yo kuzigama ubu bakaba bamaze kugeza kuri miliyoni zirenga 38 Frw. Abaturage 18.000 babashije kwizigamira muri EJO HEZA amafaranga agera kuri miliyoni 120.
Umushinga wo kubungabunga Imisozi n’imicungire ikomatanyije y’umutungo kamere w’amazi muri Sebeya n’ibindi byogogo ni uwa Leta y’u Rwanda ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije, IUCN, Umuryango w’Abaholandi ushinzwe Iterambere, SNV, Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Icyaro, RWARRI hamwe n’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda. Ukorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero two mu Ntara y’Iburengerazuba.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!