COOPLKI ifite abanyamuryango 48 bose bahoze mu ngabo. Bari basanzwe bakora uburobyi bw’isambaza, amato yabo aparika muri iki cyanya kirimo amashyuza ari naho igitekerezo cyo kuyabungabunga cyaturutse.
Amashyuza ni amazi aba afite ubushyuhe ariko buri mu rugero. Ni amazi adakunze kuboneka henshi, ku buryo ahantu aboneka hakorerwa ubukerarugendo cyane, ab’impande zitandukanye baza kuyareba no kuyashaka dore ko ari n’umuti.
Kugeza ubu mu Rwanda ahaboneka amashyuza ni mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi, n’uwa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.
Musabyimana Innocent, Perezida wa Koperative yita ku isuku ikanabungabunga umutekano ku musozi wa Rungaji ari nawo ubaho amashyuza, mu kiganiro na IGIHE yahamije ko imirimo yo gutunganya aka gace igeze kuri 80%.
Ati "Tukimara gusubizwa mu buzima busanzwe twabonye ko tuhabungabunze kubera umubare w’abahasuraga, twahisemo ku gukomeza kwita no kurengera ibidukikije, dusanga twazabona amasaziro meza, kandi imirimo yo kuhatunganya igeze kuri 80%."
Yongeye gushimira ubuyobozi bw’Akarere bwahabahaye ngo bahabyaze umusaruro, ndetse ni nabwo bubagira inama za buri munsi.
Ati "Byaratunejeje cyane, dushimira Leta ikomeje kutwitaho no kutugira inama buri munsi."
Kugeza ubu imirimo imaze gukorwa yiganjemo iyo gutunganya imihanda igana muri aka gace, kubaka ibisa na piscine eshatu z’amazi y’amashyuza.
Mu bisigaye harimo kubaka inzu zizajya zakirirwamo abagana aka gace n’ibindi. Imirimo yose izarangirana na Nyakanga 2026
Abagize COOPLKI bamaze imyaka itanu bahawe kubungabunga icyanya kirimo amashyuza ya Rubavu, ndetse bajya gutekereza kuhavugurura bari bafite ubushobozi bwa miliyoni 40 Frw, andi miliyoni 60 Frw asigaye begera banki.
Perezida wa COOPLKI, Musabyimana yabwiye IGIHE ko ku mashyuza y’i Nyamyumba bafite abakozi 21 bahoraho, barimo abakira abantu, abakora massage, abasobanurira abantu imikorere y’amashyuza, abashinzwe umutekano n’abakora amasuku.
Musabyimana kandi yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bazaba baramaze kubaka inzu izajya yakirirwamo ba mukerarugendo kubera ko abenshi babagenderera baba bakeneye aho gucumbika, kandi ubutaka bazubakamo bamaze kubugura.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kubera urwego rwa serivisi zitangirwa ku mashyuza rwazamutse n’amafaranga yo kuyajyamo yavuye kuri 2.000 Frw agera kuri 4.000 Frw ku Munyarwanda, mu gihe umunyamahanga yishyura ibihumbi 10 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!