Ibi biti byatewe kuri uyu wa Gatandatu mu muganda, bikaba byatewe ku buso bungana na hegitari ebyiri .
Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere ka Rubavu, Tungane Dieudonnee yashimiye DASSO uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere,
Yavuze ko bamaze amezi abiri bakora ibikorwa bigamije gufasha abaturage mu iterambere, yizeza ko bizanakomeza.
Yagize ati “Ndabashimira ukuntu mukomeje kwitanga mu bikorwa by’iterambere tumaze amezi abiri turimo kuko hari abaturage bakomeje kudushimira kuko hari abo bimaze guhindurira ubuzima kandi bizakomeza kuko abaturage bakomeje kubyishimira’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yashimiye abagize urwego rwa Dasso, avuga ko ibiti byatewe bizakumira isuri n’ibyago byaterwa n’uko umugezi wa Sebeya utabungabunzwe.
Ati “Hariya hantu hagaragaraga nk’ubutayu kuburyo hashoboraga guteza isuri bigateza n’ibibazo byajyaga biterwa nuko inkengero z’umugezi wa Sebeya zitabungabunzwe neza. Byashimishije abaturage n’inzego zose z’umurenge. Byakomeje gushimangira imikoranire myiza hagati y’abaturage n’urwego rwa Dasso’’
Abagize urwego rwa Dasso mu karere ka Rubavu bamaze amezi abiri mu bikorwa by’iterambere mu mirenge itandukanye igize akarere aho nko mu murenge wa Nyundo bubakiye inzu umuturage utishoboye.
Ibi bikorwa biteganijwe ko bizasorezwa mu murenge wa Mudende aho imiryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka izahabwa ibiribwa n’udupfukamunwa two kwirinda Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!