Byaturutse mu igenzura ryakozwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu turere twa Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.
Mu butumwa REMA yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko habonetse ibikorwa bitemewe birimo ibikorwa bine by’inyubako z’ ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi. Ibyo bikorwa byose byahise bihagarikwa.
Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko mu bikorwa bibujijwe harimo kumena imyanda yaba yumye, itemba cyangwa gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu gishanga, mu kidendezi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; kwangiza ubwiza bw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu.
Birabujijwe kandi kumena, gutembesha cyangwa guhunika ibintu byose ahantu bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi; kogereza amabuye y’agaciro mu migezi cyangwa mu biyaga; gushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no mu ntera ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga.
Hari kandi kubaka ikiraro cy’amatungo, ibagiro, isoko ry’amatungo mu ntera ya metero mirongo itandatu (60 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no muri metero magana abiri (200 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga; kubaka mu masoko y’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga no mu nkengero zabyo mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku migezi na metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku biyaga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!