Iyi Pariki ni imwe mu zimaze imyaka myinshi kandi ibitse urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bikurura ba mukerarugendo benshi.
Umubare w’abasura Pariki y’Akagera wiyongereye cyane mu myaka irenga 10 ishize kuko mu 2010 batarengaga 15000 ariko mu 2024 bageze kuri 56,219.
Raporo ya 2024 y’ikigo African Park kigenzura iyi pariki igaragaza ko umusaruro wayo wageze kuri miliyoni 4,7$, ibigaragaza igabanyuka rya 3% ugereranyije n’ayo yari yinjije mu 2023.
Iri gabanyuka ryatewe ahanini n’ibyorezo bya Marburg na MPox byatumye hari ibikorwa mpuzamahanga byari biteganyijwe mu Rwanda bihagarikwa.
Iyi raporo igaragaza ko intego Pariki y’Akagera yihaye ari ukuzinjiza Inkura z’umweru 70, guhashya ibikorwa bibi by’abahiga inyamaswa zirimo no gukomeza kwita ku mibereho myiza n’ubukungu bw’abayituriye.
Ibi kandi bituma ivuga ko igomba kuzinjiza nibura miliyoni 5,6$ muri rusange mu mwaka wa 2025.
Pariki y’Akagera imaze imyaka 90 ndetse ni imwe mu zisurwa n’Abanyarwanda benshi kuko mu 2024, 45% by’abayisuye ni abaturarwanda.
Ubukerarugendo buhakorerwa bubyarira umusaruro abahaturiye kuko uretse 10% by’ayo bwinjije basaranganywa binyuze mu bikorwaremezo, banafashwa mu kwagura no kunoza imishinga yabo irimo uburobyi, ubuvumvu n’indi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!