Umusozi wa Bisate usanzwe ugizwe n’igice kimwe gikorerwaho ubuhinzi n’ikindi gice giteyeho amashyamba. Mu nkengero zawo hari abaturage bahatuye ariko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, uyu musozi wagaragazaga ibimenyetso byo kuriduka ari nayo mpamvu bawuteyeho ibiti bisaga ibihumbi bitandatu mu kwirinda ko ushobora kubateza inkangu zahitana ubuzima bw’abahatuye ndetse n’imyaka yabo ikangirika.
Bamwe mu baturage bahatuye n’abahakorera ibikorwa by’ubuhinzi bavuga ko uyu musozi utari usanzwe uriduka ariko muri iki gihe cy’imvura nyinshi yaguye wari watangiye kuriduka. Bavuze ko bari bafite impungenge ko wabateza inkangu, bagasaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi mu gukora umuganda uhoraho batarindiriye ko bikorwa mu gihe cy’imvura gusa.
Uwimana Annonciata, umwe mu baturage batuye hafi y’uyu musozi yagize ati " Ubusanzwe iyo imvura nyinshi yagwaga hazaga isuri iturutse kuri uyu musozi amazi akarengera ibirayi n’ibireti bihinze aha, none ubu watangiye kuriduka, hari n’ubwo umuntu ahinga ubutaka bugatangira gutirimuka buriduka. Dufite ubwoba ko hazaba inkangu ikaba yaduhitana. Twateye ibiti ariko turashaka ko ubuyobozi butuba hafi tugafatanya kubungabunga uyu musozi."
Hategekimana Jean yavuze ko ubwo bari gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka, bafite icyizere ko umusozi utakiridutse.
Ati " Twumva ahandi inkangu zirimo guhita abaturage mu Ntara yacu n’ahandi, iyi Bisate ntiyakundaga kugira ibibazo byo gutenguka ubu nibwo imirima yari yatangiye kuriduka, urumva ko twatangiye kugira impungenge ko havuka inkangu, gusa ubuyobozi bwadufashije duteye ibiti, ubwatsi bw’amatungo bizafata ubu butaka, twifuza ko hakorwa imiganda myinshi tugakumira inkangu hakiri kare."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahana Mpuhwe Andrew yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibiti byahatewe, birinda ko wateza ibibazo byo kubangiriza imyaka n’ubuzima bwabo.
Yagize ati “Twifatanyije n’abaturage dutera ibiti 6100 kuri uyu musozi wa Bisate mu rwego rwo kuwubungabunga twirinda ko wariduka kuko hari ho imirima yagiye n’imyaka irangirika, ikindi bikorwa hagamijwe kubungabunga Parike y’Ibirunga ibegereye, ibi biti twateye nibyo bizafata ubu butaka bityo uyu musozi nturiduke, twabasabye kubifata neza birinda kubirandura, kubyonesha Kandi tuzafatanya kubikurikirana twongere imiganda twirinda ko wateza inkangu."
Muri iki gihe cy’imvura nyinshi, mu Karere ka Musanze cyane cyane mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, hakunze kugaragara Ibiza bituruka ku mazi menshi y’imvura agateza imyuzure mu myaka no mu nzu z’abaturage.
Umusozi wa Bisate wateweho ibiti 6100, mu rwego rwo kuwubungabunga hirindwa inkangu, ariko bikaba biteganyijwe ko no ku yindi musozi iri muri uyu Murenge wa Kinigi hazaterwa ibiti bisaga ibihumbi 40 muri uyu mwaka mu rwego rwo kubungabunga Parike y’Ibirunga n’indi misozi iwuherereyemo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!