Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye na Minisiteri y’umutekano bagamije gusazura ishyamba ryabaga kuri uwo Musozi ryari ryarashaje ritagitanga umusaruro bigatuma wibasirwa n’ishuri.
Bamwe mu baturage batuye muri ako Kagari, bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ibiza byaterwaga n’uko umusozi wa Mbwe, iyo imvura yagwaga ibitaka n’amabuye byamanurwaga n’amazi bikarengera imyaka yabo bakarumbya.
Nsengiyumva Emmanuel, ni umwe muri bo, yagize ati "Uyu Musozi ukunze kwibasirwa n’ibiza kenshi ku buryo hamanuka isuri ikarengera imyaka yacu, ubushize twarahinze imyaka irarengerwa turabutaha none bateyeho ibiti bizafata ubutaka n’iyo suri ihagarare."
Nyirandabaruta Emelyne na we ati "Gutera ibiti kuri uyu musozi ni igisubizo kuko isuri yamanuraga ibitaka n’amabuye imyaka ikarengerwa ibisigaye bikiroha mu kiyaga. Biradushimishije cyane natwe icyo tugiye gukora ni ukubibungabunga."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko gutera ibiti kuri uyu musozi biri mu rwego rwo guhashya isuri yajyaga iwuturukaho ikangiza imyaka y’abaturage idasize n’ikiyaga cya Ruhondo.
Yagize ati "Uyu musozi wa Mbwe ni umwe mu misozi dufite mu Karere ka Musanze ihanamye cyane, kandi ukunze guhura n’ibiza ndetse uturiye ikiyaga cya Ruhondo kandi dukeneye kukibungabunga tukirinda isuri ikirohamo."
"Gutera ibiti aha biri mu rwego rwo kubungabunga uyu musozi n’imyaka y’abaturage yajyaga yibasirwa n’ibiza bitewe n’uyu musozi, kugira ngo barusheho kugira umutekano uhagije mu biribwa no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iki kiyaga."
Umusozi wa Mbwe wateweho ibiti ibihumbi bitandatu, biza bisanga ibindi byari byarahatewe umwaka ushize, ndetse Akarere kakaba gateganya gukomeza gutera ibiti cyane ku misozi ihanamye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!