00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe umushinga wo kwita ku biti bibitse amateka

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 February 2025 saa 02:20
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishizwe Amashyamba (RFA) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Kurengera Urusobe rw’Ibinyabuzima n’Umutungo Kamere (CoEB) gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda byatangije umushinga wiswe ‘Legacy Tree’ ugamije kubungangabunga ibiti bibumbatiye amateka n’umuco byo hambere mu Rwanda.

Umuhango wo gutangiza uwo mushinga wabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 20 Gashyantare 2025, witabirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ni umushinga w’imyaka ibiri uzakorerwa hirya no hino mu gihugu, ariko abazawushyira mu bikorwa bavuga ko igice cyawo cya mbere nikirangira hazashakwa andi mikoro ugakomeza kugira ngo ibiti byose bibarurwe.

Muri uwo mushinga ibyo biti bizagenda bibarurwa ku buryo hamenyekana umubare wabyo, aho biri hakomwe hagirwe ahantu ndangamateka hashobora no gukorerwa ubukerarugendo. Amateka yabyo na yo azajya yandikwa ku buryo ababisura bazajya bamenya icyo ibyo biti bivuze muri ako gace.

Ibyo biti birimo amoko menshi nk’imivumu, iminyinya, imiko n’ibindi byo hambere.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe yavuze ko uwo mushinga ugamije gusigasira ibyo biti bibitse amateka kugira ngo bitazazimira.

Ati “Tugamije gukangurira abaturage kurinda ibyo biti kuko binafite akamaro mu rusobe rw’ibinyabuzima. Aho biri hazamanyekana ku buryo ugiye kubaka inzu n’ugiye kubaka umuhanda atazajya abikoraho.”

Umushakashatsi Mukuru muri CoEB, Beth Caplin yavuze ko bahisemo gukora uwo mushinga mu rwego rwo gusigasira ibiti nka kimwe mu bimera by’ingirakamaro kandi bifitanye amateka n’u Rwanda.

Ati “Tuzi ko amateka y’u Rwanda afitanye isano ya hafi n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ibiti. Hari kandi inkuru nyinshi zivuga ku biti, umuco n’imigenzo. Ibyo biti kandi harimo ibitanga ibiribwa n’imiti ku baturage, dushaka kurinda ako kamaro kabyo.”

Muri uwo mushinga abaturage basabwa kugira uruhare mu kwerekana aho ibyo biti biri kuko aribo batuye aho bigiye biherereye, ndetse kubika amateka ya byo bikaba na bo bibafitiye akamaro.

Muri uwo muhango abantu bahawe ibiti byo gutera mu ngo
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe yavuze ko ibyo biti bizajya bikorerwaho ubukerarugendo
Umushakashatsi Mukuru muri CoEB, Beth Caplin yavuze ko bahisemo gukora uwo mushinga mu rwego rwo gusigasira ibiti nka kimwe mu bimera bifitanye amateka n’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .