00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti bishya bya avoka bisaga ibihumbi 750

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 November 2024 saa 06:24
Yasuwe :

Mu myaka itatu iri imbere, mu Rwanda hagiye guterwa ibiti bisaga 750 000 bya avoka, byitezweho guha akazi urubyiruko rusaga ibihumbi icyenda rukanateza imbere igihugu.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo Ihuriro ry’Urubyiruko rwize Ubuhinzi rugahugurirwa muri Israel, HoReCo ku bufatanye n’Ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA) batangizaga gahunda yo gutera ibiti bya avoka mu turere dutandukanye.

Byitezwe ko mu myaka itatu hazaterwa ibiti bya avoka 750 000 kuri hegitari 3000, bikazaha akazi abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

Urubyiruko rurenga 500 rwo mu karere ka Gisagara rwiyemeje kubyaza umusaruro uyu mushinga, hongerwa umusaruro w’ubuso buhingwaho avoka.

Nshimiyimana Alex, uhinga avoka mu murenge wa Ndora muri Gisagara yagaragaje ko bajyaga bagorwa no kubona imbuto nziza.

Ati “Kubona umusaruro uhagije byari bigoye kuko imbuto ntabwo zabaga zujuje ubuziranenge, umusaruro wabaga ari mukeya ku buryo no ku isoko usanga avoka zihenze. Kuba tubonye ingemwe zujuje ubuziranenge ibiciro by’avoka ibiciro biye kumanuka, umusaruro wiyongere”.

Umuhoza Pauline na we wo mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, yavuze ko ingemwe bahawe zifite umwihariko wo kuba zera vuba kandi zigatanga umusaruro.

Ati “Turishimira ko tubonye ingemwe zizadufasha kubona avoka zera vuba kandi ari nyinshi.”

Ushinzwe gukurikirana ubuhinzi muri AGRA, Rucibigango Mary yavuze ko ingemwe bari gutanga ari izo mu bwoko bwa Fuerte na Hass kuko arizo zitanga umusaruro ufatika.

Ati “Hass nizo avoka zikenewe cyane ku isoko yaba mpuzamahanga n’isoko rya hano imbere mu gihugu cyangwa no mu bihugu duturanye. Ikimaze kugaragara ni uko dufite ahantu hatoya ariko hava avoka zifite umwimerere, ziryoshye.”

Ushinzwe gukurikirana uyu umushinga muri HoReCo, Basile Irabaruta Umuhire yavuze ko bifuza ko uyu mushinga usiga abantu benshi bayobotse ubuhinzi bwa avoka kubera umusaruro.

Yagize ati “Niyo mpamvu twatekereje rero ko twashyira imbaraga muri iki gihingwa cya avoka, abaturage bakagihinga cyane cyane urubyiruko. Turashaka guhaza intego y’igihugu y’uko mu myaka itanu iri imbere twakuba inshuro icumi umusaruro ukomoka kuri avoka.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye urubyiruko kwitabira ubuhinzi bwa avoka kandi bakarushaho kujya basuzuma ibihingwa ko nta byonnyi.

Ati “ Mu buhinzi harimo amafaranga, hanyuma rero iyo urimo uhinga ugomba gukora kinyamwuga ushyizemo imbaraga ariko kandi ku biti nk’ibi by’imbuto, bikenewe kwitabwaho, bikavomererwa, bigaterwa imiti.”

Uyu mushinga w’imyaka itatu uzagirira akamaro abaturage basaga 9000 bo mu karere ka Gisagara, Nyaruguru, Gakenke, Rulindo na Burera.

Umwe mu baturage bo muri Gisagara atera avoka
Abaturage bishimiye ko bagejejweho ingemwe nziza
Byitezwe ko mu myaka itatu hazaterwa ibiti bya avoka 750 000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .