Ibi Minisitiri Mujawamariya, yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku byo u Rwanda rwagezeho muri ibi bihe mu rwego rwo kubungabunga ibishanga no kubibyaza umusaruro.
Ni ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabunga, aho u Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga ibishanga.
Minisitiri Mujawamariya yabwiye abari bitabiriye iki kiganiro ko gufata neza ibishanga no kubungabunga amazi bikwiye gufata iya mbere cyane ko muri ibi bihe amazi yarushisheho kuba intwaro ikomeye
Ati “kongera ingano n’ubwiza bw’amazi birakenewe cyane mu gihe twirinda Covid-19 dukaraba intoki kenshi. Kubera iyo mpamvu ndahamagarira Abanyarwanda bose gukurikiza ingamba zose zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo kandi twita ku bidukikije.”
Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, turi kwizihiza uyu munsi mu bihe bikomeye bya Covid-19. Twamenye neza ko hari ihuriro ryo kwandura Covid-19 mu gihe abantu bahuye, binyuze mu guhumanywa ku mwuka no gufata nabi imyanda.”
Nubwo bimeze bitya ariko hari ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga ibishanga no kubibyaza umusaruro.
Ati “Iby’ingenzi u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga ibishanga, harimo kwita no kuvugurura ibishanga byari byarangiritse. Nk’urugero, igishanga cya Rugezi na Nyandungu, harimo kwimura inganda, ibikorwa by’ubucuruzi, inyubako zitandukanye zari ziri mu bishanga.”
Yashimiye Abanyarwanda bose uruhare bakomeje kugira mu kubungabunga ibishanga ariko anakebura abagifite gahunda yo konona ibishanga binyuze mu bikorwa binyuranyije n’amategeko byubakwa rwihishwa.
Kuva hatangizwa gahunda yo kwimura ibikorwa biri mu bishanga by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hamaze kwimurwa ibikorwa 6.515 muri 7222 biteganywa kwimurwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!