Gahunda igitangira kuva mu 2020 kugeza mu 2030, u Rwanda rwari rukeneye amafaranga angana na miliyari 11$ kugira ngo rushyire mu bikorwa gahunda zarwo ziri mu ntego igihugu cyiyemeje mu rwego kurwanya ihindagurika ry’ibihe (NDC).
Rwanda ruzatangamo agera kuri miliyari 4.4$, mu gihe andi asigaye ateganyijwe kuzakurwa ku baterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kugeza mu mwaka wa 2024, iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rwari rumaze kubona 43.1% by’ayo mafaranga yose, bivuze ko hakiri icyuho kingana na 56.9%.
Ibi bigaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubona inkunga, hakiri urugendo rurerure rwo gushaka andi mafaranga kugira ngo gahunda zose ziteganyijwe zishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.
Ku rundi ruhande, mu isesengura ry’igice cya mbere cya NDC kuva mu 2020 kugeza mu 2025, raporo igaragaza ko u Rwanda rwari rumaze kubona 93.3% by’amafaranga yari akenewe muri icyo gihe.
Ibi bivuze ko hari hasigaye icyuho gito kingana na 6.7% gusa mu mwaka wa nyuma w’icyo cyiciro waburaga.
Mu gihe cy’imyaka itandatu hagati ya 2018 na 2024, iyo raporo igaragaza ko muri ya mafaranga yabonetse harimo ayatanzwe n’ibigega mpuzamahanga bya Loni ari byo Global Environment Facility (GEF) na Green Climate Fund (GCF) byahaye u Rwanda inkunga ingana na 65.051.340$ (arenga gato miliyari 95 Frw).
Muri ayo mafaranga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP) ryatanzemo inkunga ya miliyoni 21.8$, yakoreshejwe mu mishinga itandukanye irimo kubungabunga ibinyabuzima no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Iyi mishinga kandi yibanze ku kongerera ubushobozi inzego za Leta mu gutegura politiki zifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo no gushyiraho uburyo bwo gutanga amakuru y’ibiza hakiri kare kugira ngo abaturage barusheho kwirinda ingaruka zabyo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ryo ryatanzemo arenze miliyoni 15.7$, harimo ayakoreshejwe mu mishinga yo gutuza abaturage bo mu cyaro mu buryo bubafasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, ndetse n’umushinga wo gutera amashyamba mu gice cy’Amayaga watanzweho miliyoni 6.214$.
UNDP kandi yagize uruhare mu mushinga wo kunoza imicungire y’imyanda n’ibikoresho birimo imiti yangiza ibidukikije, aho yatanzemo 886.700$.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO) ryo ryatanze agera kuri 380.000$ mu gihe cy’imyaka itandatu.
Aya mafaranga yakoreshejwe mu mishinga igamije kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage, harimo kuvugurura gahunda y’u Rwanda ishyira mu bikorwa Amasezerano ya Stockholm yerekeye imiti ihumanya ibidukikije (POPs), ndetse n’isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Minamata ajyanye n’ikinyabutabire cya Mercury.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yo yatanze inkunga ingana na miliyoni 8.825$, yakoreshejwe mu kongerera ubushobozi abaturage bibasirwa cyane n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu bikorwa remezo byo mu cyaro bibafasha guhangana n’ingaruka zayo.
Ni mu gihe Banki y’Isi na yi yatanze inkunga ingana na miliyoni 9.532$, yakoreshejwe mu mushinga wa Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation (LAFREC), ufasha mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije no gufasha abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Muri rusange, raporo igaragaza ko nubwo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije mu kubona inkunga z’ibidukikije, hakiri icyuho gikomeye gisaba ubufatanye bwisumbuyeho hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo intego z’igihe kirekire zigerweho neza.
Mu minsi ishize iyi gahunda yaravuguruwe, intego ivanwa mu 2030 igezwa mu 2035, n’ingengo y’imari miliyari 12$.
Muri iyi gahunda nshya, u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 53% bitarenze muri 2035, bingana no kugabanya toni miliyoni 14,86 z’imyuka yanduye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!