00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zitezwe mu ngufu zisazura zizafasha moto z’amashanyarazi kuyobora isoko mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2025 saa 02:29
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rugamba rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwayo, bituma hashakwa icyatuma ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cyangwa izindi zisazura zitekerezwaho cyane.

Mu mpera za 2024 u Rwanda rwatangaje ko nta moto nshya ikoresha lisansi izongera kwandikwa ngo itware abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe guteza imbere izikoresha amashanyarazi.

Ibigo bigurisha moto z’amashanyarazi binafite sitasiyo ziyongera muri batiri za moto bikoresha ayo ku muyoboro mugari.

Imibare igaragaza ko moto zo mu Rwanda mu 2021 zoherezaga imyuka ihumanya ikirere (CO2) ingana na gigagram 427,4, bingana na 32% by’imyuka yose yoherezwaga n’ibinyabiziga.

Kugeza muri Werurwe 2024, mu Rwanda habarurwaga moto z’amashanyarazi 4800 zirimo iza Ampersand, Spiro, e-Waka n’izindi.

Umuyobozi Mukuru wa Ampersand, Josh Whale, yabwiye BBC ko muri Kenya batangiye gukoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bongera umuriro muri batiri za moto.

Hari kandi ubufatanye bagirana na Total Energy kuri sitasiyo zayo aho ifite ibikoresho bibyara ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bakongera amashanyarazi muri batiri za moto zabo.

Ati “Ntabwo dukora ishoramari rihambaye rya mbere mu bijyanye n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.”

Yavuze ko ubufatanye nk’ubwo bafitanye na Total Energy babonye mu Rwanda butamenyerewe ariko bifuza kubugerageza.

Spiro ifite moto zikoresha amashanyarazi zirenga ibihumbi 17 muri Kenya, Rwanda, Togo na Bénin, yongera umuriro muri batiri ikoresheje amashanyarazi yo ku muyoboro mugari.

Umuyobozi Mukuru wayo Kaushik Burman, yatangaje ko mu bigo bigize uruhererekane rw’ishoramari ryabo harimo icya Solen gitunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Turi uruhererekane rw’ibigo kandi kimwe mu bigo bidushamikiyeho ni Solen gikora ibijyanye no gushyira ahantu hatandukanye ibikoresho bitunganya amashanyarazi komoka ku mirasire y’izuba. Hari ibiganiro n’iyo Solen kugira ngo idushyirireho ibikoresho bikora amashyanyarazi bizadufasha kubika amashanyarazi kuri sitasiyo duhinduranyirizaho batiri.”

Batiri zishaje zizajya zikoreshwa mu kubika umuriro

Ibigo byombi byemera ko amashanyarazi ari ngombwa kuyabika agakoresha igihe cyose akenewe.

Whale wa Ampersand yahamije ko bageze ku cyiciro cyo gukoresha batiri zigifite ubushobozi bwo kubika umuriro zikaguma muri moto, ariko izimaze imyaka itanu, zikajyanwa ahatunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zigafasha kuyabika.

Ati “Kuko hashize imyaka itanu hari moto zacu ziri mu muhanda, dutangiye gutekereza ku cyaba akamaro ka batiri zishaje, ni ukuvuga izimaze imyaka irenga itanu ziba zaragabanyije ubushobozi zigeze kuri 80% ugereranyije n’ubwo zakoranywe.”

“Icyo twazikoresha ni ukuzihindurira akamaro tukazishyira hamwe ari nyinshi ku buryo zibika amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agakoreshwa ku bantu bo mu gace gato.”

Ampersand iteganya ko ayo mashanyarazi yajya akoreshwa mu kongera umuriro muri batiri zayo ariko akanakoreshwa n’abandi mu nyungu rusange.

Izi nganda nto z’amashanyarazi zikoreshwa n’abantu bo mu gace gato no mu Rwanda zirahari ariko ntizari zatangira gukoreshwa mu kongera amashanyarazi mu binyabiziga bikorera mu gihugu.

Politike y’urwego rw’ingufu yasohowe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko amashanyarazi u Rwanda rutunganya ageze kuri megawatt 406,4. Ingo zigerwaho n’amashanyarazi ni 72%.

Ku ikubitiro Ampersand yatangiye gukoresha batiri za moto zayo zishaje zibika amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ifatanyije na SLS Energy, bitangirira muri Zambia.

Umuyobozi Mukuru wa SLS Energy, Berwa Léandre yavuze ko umuriro batunganya iyo batiri zuzuye ziba zishobora gucanira ingo 100 zo mu cyaro mu gihe cy’iminsi ibiri zikoresha 0,47 kilowatt mu isaha (kWh).

Ati “Ampersand iduha batiri zitagikoreshwa muri moto, tukazisubiza ubuzima ubundi tukazikoresha mu kubika umuriro. Ibi biziba icyuho cy’uburyo bwo kubona amashanyarazi akoreshwa mu binyabiziga.”

U Rwanda ruteganya ko uko ibikorwaremezo byo kongera amashanyarazi mu binyabiziga bizajya bigezwa ahantu henshi ari ko hazajya hashyirwa ingufu mu guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga biyakoresha, ibya lisansi na mazutu bikigizwayo.

Biteganyijwe ko uduce 227 mu Rwanda hose tuzubakwaho sitasiyo zongera amashanyarazi mu modoka, zikazajya mu ntera ya buri kilomtero 50.

Gahunda ya Leta iteganya ko mu 2030 hazaba hamaze kugabanywa imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38%.

Moto z'amashanyarazi ziri mu zihendukira abazitwara ugereranyije n'izikoresha lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .