00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga Miliyari 270 Frw agiye gushorwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 May 2025 saa 07:40
Yasuwe :

U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga myinshi irufasha kwimakaza iterambere ariko ribungabunga ibidukikije irimo n’izarangira itwaye miliyoni zirenga 193$ (arenga Miliyari 277 Frw y’ubu).

Uko imyaka yagiye isimburana urwego rw’ibidukikije rwagiye rutezwa imbere haba mu kongererwa ingengo y’imari, abahanga, bakurikirana imishinga itandukanye n’ibindi.

Nk’ingengo y’imari igenerwa Minisiteri y’Ibidukikije yagiye yongerwa iva kuri miliyari 14,8 Frw mu 2022/2023, mu 2024/2025 igera kuri miliyari zirenga 24,3 Frw, mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2027/2028 uzagera kuri miliyari 41 Frw.

Ni na ko byagenze kuri Rwanda Green Fund kuko mu myaka itatu iri imbere kugeza mu 2027/2028 izakoresha arenga miliyari 122,6 Frw n’ibindi bigo biyishamikiyeho.

Ayo mafaranga ni yo yifashishwa mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga, Leta ikunganirwa n’abandi bafatanyabikorwa. Muri yo harimo:

Kurangiza Green Gicumbi

Mu mishinga iteganyijwe kurangira mu myaka itatu iri imbere harimo uwo gusoza uwa Green Gicumbi uzatwara 32.794.442$ (arenga miliyari 46,6 Frw) bigateganywa ko uzasozwa mu Ukuboza 2025.

Ni umushinga watangiye mu 2019 ugamije gufasha abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru guhangana n’ihindagurika ry’ibihe binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Wakozwemo byinshi birimo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 1450, hahangwa imirimo irenga ibihumbi 38 aho 52% yahawe abari n’abategarugori. Ubuso bungana na hegitari 7400 bwateweho ibiti bivangwa n’imyaka mu gihe hegitari 1240 z’amashyamba yangiritse, zavuguruwe.

Hagabanyijwe toni ibihumbi 108 by’imyuka yoherezwa mu kirere, hatangwa imbabura zirenga ibihumbi 28 zitangiza, ndetse hubakwa na biogaz 10 n’ibindi.

Umushinga wa Green Gicumbi uzarangira mu Ukuboza 2025

Umushinga wo kwita ku baturiye Pariki y’Ibirunga

Umushinga wo gufasha abaturiye Pariki y’Ibirunga kuba batakwangiririzwa n’inyamaswa cyangwa amazi aturuka mu birunga na wo uhanzwe amaso. Uzatwara arenga miliyoni 62$ (arenga miliyari 89,4 Frw).

Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 wagenewe ingengo y’imari ya 1.623.007.953 Frw. Watangiye mu Ukwakira 2021 ukazarangira mu Ukuboza 2028.

Ugamije kugabanya ibibazo by’imyuzure, gucunga neza umutungo kamere, n’indi mitungo ijyanye n’ubukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga.

Uzungukirwamo n’abarenga miliyoni 1,4 bo mu miryango irenga ibihumbi 223 yo mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Muhanga, Musanze, na Gakenke.

Umushinga wo gufasha abaturiye Pariki y'Ibirunga uzarangira mu Ukuboza 2028

Kubungabunga ibinyabuzima byo mu Cyogogo cya Congo-Nil

Imyaka itatu iri imbere izasiga umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu turere dukora ku Isunzu rya Congo-Nil usojwe.

Uyu mushinga ukorera mu turere 10 turimo Musanze, Nyahibu, Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru.

Wateganyirijwe ingengo y’imari ya 39.056. 421$ (arenga miliyari 55,9 Frw y’ubu). Watangiye muri Gashyantare 2024 ukazarangira mu Ukuboza 2029. Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 wagenewe arenga miliyari 10,7 Frw.

Uyu mushinga wiswe ‘Building Resilience of Vulnerable Communities to Climate Variability in Rwanda’s Congo Nile Divide through Forest and Landscape Restoration,” uzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo kubungabunga umutungo kamere muri icyo gice cyo mu muhora wa Albert (Albertine Rift) kibumbatiye hegitari 444.600.

Byitezwe ko hazatunganywa hegitari 5.000 zo muri Pariki ya Nyungwe n’iya Gishwati hegitari 3.346 zikazaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka amaterasi azacibwa kuri hegitari 1.000, kugeza ingufu zitangiza ku ngo 8.500 n’ibindi.

Umushinga wo kubungabunga ibinyabuzima byo mu Cyogogo cya Congo-Nil uzarangira mu Ukuboza 2029

Green City Kigali

Mu mishinga u Rwanda ruhanze amaso kandi harimo uwa Green City Kigali ugamije kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije, azafasha mu kugabanya ubuke bw’amacumbi mu Mujyi wa Kigali.

Ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rwinjiyemo uzasiga hatujwe abantu basaga ibihumbi 200, bikaba n’icyitegererezo ku bandi bashoramari bashaka kubaka amacumbi aciriritse ajyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Aya macumbi azubakwa mu Murenge wa Kinyinya uherereye rwagati mu Karere ka Gasabo, ariko bikajyana n’ibindi bikorwaremezo nk’imihanda, amashuri n’ibindi bifasha abahatuye kubona serivisi aho hafi. Ibizubakwa byose bizaba bitangiza ibidukikije.

Mu ngengo y’imari wagenewe 2025/2026, wagenewe 7.054.896.647 Frw, uzarangira mu Ukuboza 2029. Ingengo y’imari izava kuri leta yose ni miliyoni 27,9$ (arenga miliyari 40 Frw).

Kigali Green City ni umushinga uzasiga hatujwe abarenga bihumbi 200

Umushinga wo gufasha inzego za Leta guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Iyi imyaka itatu iri imbere izarangira kandi hasojwe umushinga ugamije gufasha inzego za Leta gushyiraho ingamba zitandukanye mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ni umushinga uzakurikiranwa na FONERWA washowemo 4.998.812$ (arenga 7.215.189.913 Frw). Ni umushinga uzarangira mu Ukuboza 2027. Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 wagenewe 1.662.955.977 Frw.

Watangiye muri Nyakanga 2023 aho uterwa inkunga na Adaptation Fund ikigega gifite ubunyamabanga i Washington DC muri Amerika.

Harimo indi ijyane no kugenzura gas méthane yo mu Kiyaga cya Kivu (Kivu Monitoring Project (LKMP) ufite agaciro ka miliyari zirenga 12,7 Frw. Watangiye mu Ukuboza 2024 ukazarangira muri Kamena 2026. Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 wagenewe arenga miliyari 1,2 Frw

Harimo kandi uw’icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho mu gihugu (Second Rwanda Urban Development Project) wari ufite agaciro ka miliyari zirenga 23,9 Frw. Uzarangira mu Ukuboza 2025. Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 wagenewe miliyari 13,6 Frw.

Guverinoma y'u Rwanda iri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye izafasha mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .