Imibare yatangajwe n’iki kigo ku wa 14 Kanama 2026 igaragaza ko imisambi yo mu Rwanda yiyongeyeho igera kuri 951 mu gihe cy’imyaka 10 uhereye ku ibarura rya mbere ryakozwe ku rwego rw’Igihugu.
Mu 2015, ni bwo RWCA yatangiye, ifite intego yo kubungabunga imisambi nyuma yo kubona ko umubare wayo wari umaze kugabanuka cyane.
Icyo gihe habaruwaga ko mu Rwanda hari hasigaye imisambi iri munsi ya 300 mu gasozi. Iki kigo cyatangiye ibikorwa byo kubuza kuyifata mu buryo butemewe harimo iyabaga yarafashwe ikajyanwa mu ngo, mu busitani no muri za hoteli noneho itangira kujyanwa ahabugenewe yitabwho.
Mu 2017, RWCA yakoze ibarura rya mbere ry’imisambi ku rwego rw’Igihugu isanga igeze kuri 487. Kuva icyo gihe, iryo barura ryagiye rikorwa buri mwaka, ritanga amakuru ku ihindagurika ry’umubare w’izi nyoni n’andi makuru azerekeye yatuma zirengerwa kurushao.
RWCA yagaragaje ko yasanze imisambi mu Rwanda imaze kugera kuri 1.438 mu 2026, ivuye ku misambi 487 yabonetse mu 2017 bingana n’ubwiyongere bwa 195% cyangwa se kwikuba hafi inshuro eshatu mu myaka 10.
Mu mwaka ushize wa 2025, imisambi mu Rwanda yari 1.245; bivuze ko yiyongeyeho hafi 200 mu gihe cy’umwaka umwe.
RWCA igaragaza ko mu rugendo rwo kubungabunga imisambi mu Rwanda, Igishanga cy’Urugezi gikora ku turere twa Burera na Gicumbi cyagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’iyi nyoni.
Mu 2017, mu Rugezi habaruwe imisambi 71 gusa ariko mu 2026, umubare wayo wari umaze kugera kuri 378, bivuze ko yiyongereyeho 307.
Uyu mubare kandi usobanuye ko Urugezi rwonyine rurimo n’imisambi irenga kimwe cya kane cy’imisambi yose ibarurwa mu Rwanda.
Iri zamuka ryashingiye ku bikorwa byo gusana no kurinda Igishanga cy’Urugezi, ndetse no gukorana n’abaturage bagituranye kugira ngo bagire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Muri iki gishanga, RWCA ihafite abarinzi b’ibishanga 75 bakora buri munsi, bakurikirana imisambi batanga amakuru ku bikorwa bitemewe, bagafasha mu gusana ibice byangiritse by’igishanga no gukorana n’abaturage mu kugabanya ibikorwa bishobora kucyangiza.
Nubwo umubare w’imisambi mu Rwanda ukomeje kwiyongera, RWCA ivuga ko izi nyoni zikiri mu cyiciro cy’inyamaswa ziri mu kaga ko kuzimira ziri ku rutonde rukorwa Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibinyabuzima (IUCN); bivuze ko hagikinewe ingufu mu kuzirengera.
Ibi byatumye mu 2025 RWCA isinya amasezerano n’ibigo bine byo mu Burundi, Tanzania na Uganda agamije kurengera imisambi irenga imipaka by’umwihariko iyo byagaragaye ko iva mu Rwanda ikajyayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!