Muri iyi raporo yasohotse ku wa Gatatu, igaragaza ko nta gihugu na kimwe kizabasha gucika ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu myaka 30 iri imbere, ariko ko by’umwihariko ibihugu bikennye n’abaturage batishoboye ari bo bahazaharira cyane.
Bavuga ko impamvu ari uko ibihugu bikennye iyo bihuye n’ibibazo bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe bikunze kubura amikoro, bigatuma abaturage bigaragambya, byakubitiraho uburyo bw’imiyoborere budahamye n’igabanuka rikomeye ry’ubukungu bikaba bibi kurushaho.
Bashingiye ku mibare n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’imiryango mpuzamahanga, abakoze iyi raporo bagaragaza ko bashingiye cyane ku mibare y’ubwiyongere bw’abaturage, kugeza amazi meza ku baturage, amapfa, imyuzure, inkubi z’imiyaga n’ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi.
Baje gusanga ko abasaga miliyari batuye mu bihugu 31 ku Isi bifite ubushobozi buke bwo guhangana n’ibyo biza igihe byaba bije.
Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara niyo yugarijwe cyane, hagakurikiraho Amajyepfo ya Aziya, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y’Amajyaruguru.
Raporo ivuga ko mu gihe kimwe muri ibyo biza cyaba kigeze kuri ibyo bihugu, benshi mu babituye bazava mu byabo.
Ibihugu bifite amikoro ahagije muri Amerika y’Amajyaruguru n’i Burayi nibyo bavuga ko bizabasha guhangana n’ibyo biza, ahubwo bikazagorwa no kwakira abimukira benshi baturutse muri bya bihugu bizaba byazahajwe n’ibiza.
Ubwiyongere bw’abaturage byitezwe ko buzagira uruhare runini mu guteza ibyo bibazo by’ibiza, dore ko mu 2050 abatuye Isi bazaba ari miliyari icumi bavuye kuri miliyari 7.8 bariho uyu munsi. Abaturage benshi muri aba bazaba baturuka mu bihugu bikirimo imvururu n’intambara nko muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Raporo ivuga kandi ko nibura abantu miliyari 3.5 ku Isi bazaba bugarijwe n’inzara.
Icyo gihe kandi abantu badafite amazi meza baziyongera, dore ko n’ubusanzwe kuri ubu bagera kuri miliyari 2.6 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!