00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe kirageze ngo tureke kubaka buri wese yiyubakira- Kabera wa REMA

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 July 2026 saa 12:02
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yasabye ko u Rwanda rwatangira guhagarika gahunda yo kubaka inzu zubakwa n’abantu ku giti cyabo, ahubwo hakajya hubaka ibigo cyangwa abashoramari babifitiye ubunararibonye, mu rwego rwo kubahiriza ibisabwa mu kubaka no kurengera ibidukikije, ndetse no kugabanya ingaruka z’ibiza bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Yabitangaje ku 30 Kamena 2026, ubwo yagezaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano.

Kabera yavuze ko uburyo abantu bubaka buri wese ukwe, buhoro buhoro kandi nta guhuza gahunda, bugora inzego zibishinzwe kugenzura niba hubahirizwa ibisabwa nko gutunganya imiyoboro y’amazi, amazi yanduye n’umutekano w’inyubako.

Yagize ati "N’iyo REMA yagira abagenzuzi 1.000, ntibyashoboka kugenzura buri muntu uri kubaka ngo harebwe niba yubahiriza ibisabwa, cyane cyane bijyanye no kuyobora amazi."

Yavuze ko igihe kigeze ngo u Rwanda rujye mu buryo bwo gutuza abaturage binyuze mu mishinga iteguwe neza aho kubaka buri wese ku giti cye.

Ati "Igihe kirageze ngo tureke kubaka buri wese yiyubakira."

Yasobanuye ko ibigo byubaka cyangwa abashoramari babifitiye ubushobozi basobanukiwe neza ibisabwa mu iyubakwa, ubushakashatsi bw’imiterere y’ubutaka n’aho inyubako zishobora kubakwa nta ngaruka ziteje.

Kabera yavuze ko iyi gahunda yatangirira mu Mujyi wa Kigali, aho hashyirwaho ihame rivuga ko nta muntu wongera kubaka ku giti cye.

Ati "Nibura dutangirire i Kigali, aho tuvuga ko nta muntu wongera kubaka ku giti cye."

Yongeyeho ko kubaka hifashishijwe imishinga ihuriweho byorohereza kubahiriza ibisabwa birimo gutunganya imiyoboro y’amazi y’imvura, gutunganya amazi yanduye, kugabanya ihumana ry’ikirere no gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge.

Yagize ati "Iyo buri wese yiyubakira kandi agakomeza kongera inyubako mu buryo bwe, ntibishoboka kwemeza ko hubahirizwa ibisabwa. Hari n’ibibazo biri munsi y’ubutaka cyangwa ibidukikije bitamenyekana byoroshye."

Yavuze ko u Rwanda rwakwigira ku bunararibonye bwa Singapore mu gutunganya imiturire.

Yongeyeho ko aho umuntu yakwihutira kubaka inzu itujuje ibisabwa, yakabaye abanza akazigama, nyuma y’igihe akabona inzu nziza kandi yujuje ubuziranenge.

Yanaburiye ko kubaka nabi bituma hari igihe inzu zisenywa nyuma yo kuzubaka, ibintu yavuze ko bidindiza iterambere kandi bigateza igihombo.

Ati "Kubaka inzu uyu munsi, ejo ikazasenywa, ni ibintu bidatanga umusaruro."

Kabera yavuze ko iki gitekerezo kiri muri gahunda nshya y’ibikorwa bya REMA, izagaragaza inyungu zishingiye ku kubaka no gutuza abaturage mu buryo bunoze, haba ku bidukikije, imibereho y’abaturage ndetse n’ubukungu.

REMA iteganya gukora ubushakashatsi no kugeza ibyifuzo byayo ku nzego zibishinzwe.

Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, Murangwa Ndangiza Hadija, yibukije ko muri Werurwe komisiyo yari yarahuye n’inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo isuzume uko igihugu cyiteguye guhangana n’imvura nyinshi n’umuyaga mwinshi byari byarahanuwe.

Yagaragaje ko hagati ya Mutarama na Ukuboza 2024, ibiza byahitanye abantu 191, bikomeretsa 488, bisenya burundu inzu 128, byangiza izisaga 2.000, byangiza hegitari 1.355 z’ubuhinzi, byica amatungo ndetse bikangiza amashyamba, amashuri, ibigo nderabuzima, imihanda, ibiraro n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi.

Nubwo hakomeje gukorwa ibikorwa byo gukumira ibiza no kunoza ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, no mu mwaka wa 2025 ibiza byakomeje guhitana abantu bitewe n’inkuba, impanuka zo mu birombe, inkangu n’imyuzure.

Muri uyu mwaka hamaze kwangirika inzu zirenga 1.800 n’ibikorwa by’ubuhinzi biri kuri hegitari zisaga 1.100.

Hagati ya Mutarama na tariki ya 11 Werurwe 2025 honyine, ibiza byari bimaze guhitana abantu 28.

Kabera yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ikomeje kongera ubukana bw’ibiza, anagaragaza ibikorwa biri gukorwa birimo ubushakashatsi ku ngaruka zabyo no gusana ibice byangiritse.

Yanagarutse ku kwimura abaturage batuye ahantu hashobora guteza ibiza, atanga urugero rw’umudugudu w’icyitegererezo urimo inzu 300 uri kubakwa mu Murenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke, uzatuzwamo imiryango yimuwe mu bice bikunze kwibasirwa n’inkangu.

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bibazo by’imiyoboro y’amazi no kuyacunga nabi.

Senateri Bibiane Mbaye Gahamanyi yabajije izindi ngamba zakongerwa mu gukumira amazi yangiza ibikorwaremezo n’imitungo.

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko gushora amafaranga mu gukumira ibiza biruta kuyakoresha mu gutabara nyuma y’uko byabaye.

Yanagaragaje impungenge z’uko hari aho abaturage bahura n’imyuzure mu gihe cy’imvura, ariko mu gihe cy’izuba bakabura amazi.

Yagize ati "Dufite ikibazo cy’uko amazi aba menshi akangiza, hanyuma nyuma gato tukabura amazi."

Yavuze ko hari abaturage batuye hafi y’ibirunga bahura n’imyuzure mu bihe by’imvura ariko bakagira ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihe cy’izuba, asaba ko harebwa niba amazi y’imvura abikwa kandi agakoreshwa neza.

Yanenze kandi imishinga imwe n’imwe y’ibikorwaremezo aho imihanda yubakwa igashyirwaho imiferege isuka amazi ahantu mu by’ukuri hatazwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages