00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishanga 34 by’u Rwanda birakomye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 28 July 2025 saa 12:29
Yasuwe :

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubungabunga ibishanga rukumira ababijugunyamo imyanda ndetse bimwe rurabikoma kugira ngo bigumane umwimerere wabyo, bifashe kuyungurura amazi n’umwuka ibinyabuzima bihumeka.

Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Rushema Emmanuel, yagaragaje ko ibishanga bifata umwuka mubi uhumanya ikirere uzwi nka ‘carbone’, inshuro eshatu kurusha uko amashyamba asanzwe abigenza.

Ati “Ibishanga bidufasha kugabanya imyuzure, ariko bifite n’akandi kamaro ko kuba biyungurura amazi y’imigezi, akajya mu biyaga akanakoreshwa mu bikorwa bya buri munsi.”

“Akandi kamaro gakomeye, bifite ubushobozi bwo gukurura ya myuka ihumanya ikirere ku rwego ruri hejuru, inshuro eshatu kurusha urw’amashyamba.”

Rushema yahamije ko muri gahunda yo gukomeza kubungabunga ibishanga, hagenwe ibyeguriwe ubuhinzi, hakaba n’ibindi byakomwe.

Ati “Mu bishanga birenga 900 mu Rwanda, ntabwo byose bikomye ariko mu bikomye bigaragaza ko bikeneye gukomeza kubungabungwa kugira ngo bitazatera imyuzure, bitazanakamuka cyane bikagira ingaruka ku ikendera ry’amazi.”

Rushema yavuze ko ibishanga 34 ari byo gusa bikomye bikaba birimo igishanga cy’Urugezi muri Burera, Kamiranzovu muri Nyungwe n’inkengero zayo n’icya Cyohoha muri Bugesera.

Inzobere mu bidukikije zisaba abaturage kurushaho kwita ku bishanga kuko bifasha cyane mu kuyungurura umwuka abantu bahumeka kurusha amashyamba asanzwe, kuyungurura no gusigasira amazi.

Ibishanga 34 by'u Rwanda byarakomwe kugira ngo bikomeze kubungabunga umwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages