00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa umushinga wa mbere munini ku Isi wo gutera ibiti miliyari 1000

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 June 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango ku Isi,Plant-for-the plane, urengera ibidukikije urateganya gutangiza umushinga wo gutera ibiti ku Isi hose birenga miliyari 1000 muri gahunda yo kurengera ibidukikije.

Uru rubyiruko rusaba Abakuru b’ibihugu birindwi bya mbere bikize ku Isi guharanira ko uyu mushinga wabo munini wo gutera ibiti ku Isi ushyirwa mu bikorwa, kugira ngo bigafasha kuyungurura umwuka uhumekwa n’abantu.

Inyandiko yateguwe ku bufatanye n’inzobere mu by’ubukungu n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’inzobere mu bya Politiki yerekana ko nihatabaho guhangana n’icyendera ry’umwuka mwiza uhumekwa(O2) ku Isi, bizatuma ikirere gishyuha maze ibintu byinshi bikangirike.

Mu gihe haterwa ibiti byinshi ku Isi, bizagabanya umwuka wa CO2 ungana na ¼ cy’imyuka yoherezwa mu kirere n’abantu ndetse binafashe muri gahunda yo kubyaza ingufu iyo myuka mu mwaka wa 2050.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yale yo mu Bwongereza bwerekanye ko hari ahantu hahagije ku Isi ho gukorera uyu mushinga wa mbere mugari mu mateka y’Isi wo gutera ibiti.

Ni ubushakashatsi buzashyirwa ahagaragara mu mezi ari imbere.

Uyu mwanzuro wo gutera ibiti ku Isi wafatiwe mu ihuriro ry’Urubyiruko yabereye mu Budage mu kwezi gushize yitabiriwe n’abantu 88 baturutse mu bihugu 23.

Umunyarwanda Niyigaba Etienne akaba ari n’Umuhuzabikorwa w’uyu muryango mu Rwanda asanga ibi bihugu nibimara kwakira ubu busabe bukanatangira gufasha mu iterwa ry’ibi biti n’ibindi bihugu ngo byagombye guhagurukira rimwe bigafasha muri uru rugamba kuko uyu mwuka ukenewe n’abantu bose.

Yugratna Srivastava, Umuhinde w’ imyaka 19, umunyeshuri akaba n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango yavuze ko Isi igendeye ku muvuduko wabo bazagera kuri iyi ntego.

Yagize ati: “Mu myaka umunani ishize, twe abana n’urubyiruko twateye ibiti miliyari 14 dufashijwe n’abandi bantu bakuru. Igihe kirageze ngo abakuru ba za Guverinoma batange umusanzu wabo mu kubungabunga ejo hazaza hacu.”

Felix Finkbeiner, washinze uyu muryango asanga Isi yari ikwiye guhagurukira iki gikorwa yita ku rubyiruko nk’amizero y’ejo. Ibi yabivuze ashingiye ku byavuye mu nama yahuje Abakuru b’ibihugu bose nyuma y’ihungabana ry’ubukungu ku Isi mu mwaka wa 2008.

Yagize ati: “Kubaho kwa miliyari eshatu z’urubyiruko ruri ku Isi bigomba guhabwa agaciro kuruta gushora amafaranga mu mabanki make ayiriho.”

Yongeyeho ati: “Ibigo byose ndetse n’imiryango yose bibashije gutera miliyari imwe y’ibiti, twagera kuri iyi ntego y’ibiti miliyari 1000 mu mwaka wa 2020”.

Iri huriro ry’urubyiruko rwateguwe ku bufatanye bw’Umuryango w’abana ndetse n’urubyiruko Plant-for-the-plant, Ishami rya Loni ryita ku bidukikije (UNEP) n’ikigo Evangelische Akademie Tutzing.

Biteganyijwe ko iri huriro rizaba kuwa 11 Mata - 16 Mata 2016 rizitabirwa n’Abayobozi ku rwego rw’ Isi , bazahurira hamwe ngo bafatanye mu kureba uburyo habaho guhindura ingufu zikoreshwa ku Isi.

Uyu mushinga usabwa Ibihugu birindwi bikize (G7) uzaba ari nawo wa mbere munini mu mateka y’ Isi mu bijyanye no gutera ibiti.

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages