REMA igaragaza ko ubu hari sitation 16 mu turere 13 tw’igihugu, hakazashyirwaho izindi 26 mu turere dusigaye twose mu gihugu.
Bigaragazwa ko hari “gukorwa igenzurwa ry’aho izi sitasiyo zizashyirwa kuko byagaragaye ko hari uturere tuzagira sitasiyo zirenze imwe, ariko buri karere kazagira ahantu hasuzumirwa umwuka uhumekwa bizatuma hagenda haboneka amakuru ya buri gihe bitarenze impera z’uyu mwaka.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS riteganya ko umwuka uhumekwa udakwiye kurenza impuzandengo ya 5µg/m3 bya PM2.5 [ni ukuvuga microgram 5 z’umwuka urimo ibinyabutabire nka sulfate, nitrate, ammonium, elemental carbon, organic carbon n’ibindi muri metero cube y’umwuka] mu gihe cy’umwaka.
Abahanga mu byerekeye kurengera ibidukikije bemeza ko kwandura k’umwuka bituruka kuri ‘Marticulate Matters’ zizwi nka PM2.5 na PM 10 na Monoxide de Carbone (Co) bituruka mu gikoni abantu batetse, mu binyabiziga bikoresha mazutu na lisansi, mu gutwika ibyatsi no mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Umukozi muri REMA, akaba n’Inzobere mu bikorwa byo kwita ku mwuka uhumekwa, Deborah Nibagwire yatangaje ko ubwiyongere bw’abantu mu mijyi n’ahandi hatandukanye byongereye ibikorwa bya muntu birushaho guhumanya umwuka uhumekwa.
Ati “Ibyo byangiza umwuka bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu, zirimo gutera indwara z’umutima, iz’ibihaha, kanseri n’indwara zitandukanye zo mu myanya y’ubuhumekero.”
The New Times yanditse ko REMA igaragaza ko ibyanduza umwuka abantu bahumeka bitaragera ku rwego byagira ingaruka zikomeye ugereranyije n’ingamba igihugu cyashyizeho.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030.
Depite Egide Nkuranga yatangaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga nyinshi guhangana n’ibyanduza umwuka abantu bahumeka kuko bihangayikishije cyane.
Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko moto, by’umwihariko izikoresha lisansi zikoreshwa cyane zohereza imyuka myinshi mu kirere.”
Mu Rwanda hose habarurwa moto zisaga ibihumbi 100 mu gihugu hose zirimo 46 000 zikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, na zo zirimo 26 000 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali. Muri izo harimo izikoresha amashanyarazi zirenga 6000.
Ni mu gihe imodoka zikoresha amashanyarazi cyangwa iza hybrid [zikoresha amashanyarazi na lisansi] zirenga 7000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!