00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Hatewe ibiti 25000 umunsi umwe

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 3 November 2024 saa 09:20
Yasuwe :

Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bagaragaje ko nta kizababuza gufatanya na Leta mu kurengera ibidukikije, kuko bamaze kumenya akamaro kabyo haba ku buzima bwabo n’iterambere ry’igihugu.

Ibi babigarutseho kuri uyu 01 Ugushyingo 2024 mu muganda udasanzwe witabiriwe na Minisitiri w’ibidukikije Uwamariya Valentine. Uyu muganda wari ugamije gutera ibiti bigera ku bihumbi 25 000 ku buso bwa hegitari 10 mu murene wa Manyagiro, ho mu karere ka Gicumbi.

Abaturage baturutse mu mirenge ya Cyumba na Manyagiro bemereye inzego z’ubuyobozi ko bamaze guhindura imyumvire nyuma yo kwigishwa ibyiza byo kubungabunga ibidukikije kandi ko by’umwihariko amashyamba bagomba kubungabunga asanzwe ari ayabo.

Nsengimana Jean Claude yagize ati “Kera twirirwaga turi gutashya inkwi mu mashyamba ariko twari tutaramenya ko gutema ibiti bitera isuri, baduhaye akazi ko gutera amashyamba kandi banayaduterera nta kiguzi dutanze. Twamenye ko umwuka duhumeka urushaho kuba mwiza kubera amashyamba, natwe twiteguye kuyabungabunga.”

Nyiraneza Claire we yashimangiye ko bashimishijwe no kubona ingemwe z’ibiti by’ imbuto kuko bizabafasha gufata ubutaka bwabo ariko kandi bikazanagira ingaruka nziza mu ku kurwanya imirire mibi y’abana.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yibukije abaturage ko kubungabunga ibiti biri mu nshingano igihugu cyashyizemo imbaraga hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko Leta iteganya gutera ingemwe z’ibiti bigera kuri Miliyoni 65 muri iki gihembwe cy’ihinga mu gihugu hose.

Ati “Mureke dufatanye twongere ubuso bwo guteraho amashyamba kandi tuzirikane kuyabungabunga. Ibi tubikora mu rwego rwo kwirinda ibiza, duhangana n’imihindagurikire y’igihe, turashima uburyo mwitabira gutera ibiti ariko kandi turasabwa kubibungabunga kuko nibyo bitanga umwuka mwiza duhumeka”

Ati “Ku rwego rw’ igihugu tuzatera ibiti bigera kuri Miliyoni 65 ariko nanone mwe banya-Gicumbi muzatera ibigera kuri Miliyoni zisaga eshatu mubifashijwemo na Green Gicumbi, umushinga uhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu karere mutuyemo”.

Mu karere ka Gicumbi hateganijwe guterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 740. Hasazuwe amashyamba yari ashaje agera kuri hegitari 1400 mu gihe hegitari 12000 zakozweho amaterasi y’indinganire.

Kagenza Jean Marie Vianney uhagarariye umushinga Green Gicumbi, yavuze ko banyuzwe n’urwego rwo guhindura imyumvire abaturage bagezeho.

Ati “Tumaze imyaka itanu dukorera muri Gicumbi ariko twashimishijwe n’urwego abaturage bagezeho mu guhindura imyumvire ariko kandi dufatanye gutera ibiti byiganjemo iby’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka, turashima abagira uruhare mu bikorwa duhuriramo byo kwita ku bidukikije.

Mu myaka yatambutse abaturage bo muri Gicumbi bavugwagaho kwinangira mu mishinga igamije kurengera ibidukikije, ariko byarahindutse.

Hashimwe uburyo Leta yegereza abaturage ingemwe z'ibiti
Minisitiri Mujawamariye (hagati) yifatanyije n'abanya-Gicumbi haterwa ibiti 25000
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abatuye umurenge wa Manyagiro mu gutera ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .