00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Equity Group Foundation Rwanda yateye ibiti 12000

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 March 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Equity Group Foundation Rwanda, ku bufatanye na Equity Bank Rwanda Plc bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Bwiza, batera ibiti 12.000.

Ni ibiti birimo ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi, ibirwanya isuri nk’inturusu n’ibindi.

Ni umuganda wabaye ku wa 14 Werurwe 2026, ukaba wari witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, ubw’Umurenge wa Ndera, abaturage n’abakozi ba Equity Bank Rwanda Plc.

Uyu muganda witabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Equity Group Foundation Rwanda barimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS-Rwanda), Inama y’Igihugu y’Abagore, World Vision Rwanda n’izindi nzego zitandukanye.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umukozi uhagarariye REMA, Nduwimana Onesphore yasabye abaturage kuzabungabunga ibiti byatewe.

Ati “Ibiti bigira uruhare runini kuko bidufasha guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’ imihindangurikire y’ikirere. Bifite kandi akamaro ko kuyungurura umwuka duhumeka n iyo mpamvu dukwiriye kubibungabunga.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Eric Rutabana yagaragaje ko impamvu bahisemo akagari ka Bwiza mu Murenge wa Ndera ari uko hari harangiritse kubera ibikorwa byo gucukura amabuye kandi hahanamye ibyatumaga harangwa n’isuri nyinshi.

Ati “Iyo imvura iguye haba isuri nyinshi itwara ubutaka. Ni yo mpamvu byari bikwiye ko haterwa ibiti byo ubutaka bwaho bukareka gukomeza guteza isuri ndetse n’abaturage bahaturiye bature neza.”

Hanatanzwe kandi ibiti by’imbuto ku baturage b’aka kagali, bikaba byitezweho kuzabafasha kurwanya imirire mibi itera igwingira mu bana.

Uretse mu murenge wa Ndera, igikorwa cyo gutera ibiti cyabereye no mu mirenge ya Gikomero, Rusororo na Kacyiru, hose hamwe hatewe ibiti ibihumbi 12.

Bigizwe n’ibihumbi by’imbuto ziribwa, ibiti bihumbi bitatu bivangwa n’imyaka, ibihumbi bitatu by’ishyamba ndetse n’ibindi bihumbi bibiri by’ubwiza byatewe ku nkengero z’imihanda.

Kuva Equity Bank Rwanda Plc yatangiza ibikorwa byo gutera ibiti mu 2022 imaze gutera ibirenga ibihumbi 69.

Ibiti birimo ibifasha mu kurwanya isuri bizwi nk’inturusu byatewe ku musozi uherereye mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Ndera
Equity Bank yateye ibiti ibihumbi 12
Equity Bank yateye ibiti birimo ibyera imbuto ziribwa
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Eric Rutabana yagaragaje ko bazakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe guteza imbere abaturage, ubuzima n’ibidukikije
Umunyamabanga Nshingwabikora w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice yashimiye Equity Bank Rwanda Plc itegura ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije mu gihugu hose
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Nkusi Fabien, yibukije abaturage kuzabungabunga ibiti byatewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages