Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 04 Kamena 2024. Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko binyuze muri iyi porogaramu, umuntu wese ufite umushinga urengera ibidukikije ahawe ikaze kugira ngo afashwe kumenya igikenewe kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.
Yatanze urugero rw’uwaba afite nk’umushinga watuma hagabanywa itemwa ry’amashyamba hagamijwe gushaka inkwi zicanwa, ko uwabona ikizisimbura kitangiza ibidukikije yafashwa kunoza uwo mushinga.
Ati ‘‘Iyi ni porogaramu yiyongereye kuri serivisi banki yajyaga itanga, ntabwo ari porogaramu y’igihe gito ni porogaramu izahoraho, cyane cyane ko dushaka ko izi gahunda zirwanya ibiza mu bidukikije cyane cyane, kugira ngo ibyo dukora byose bizavemo imikorere myiza yo kurwanya ibibazo bituruka ku kwangiza ibidukikije.’’
‘‘[…] Reka tuvuge ikintu cyo kurwanya gutema amashyamba, umuntu wese wazana igitekerezo cyasimbura inkwi, yashakirwa amahirwe gute? Ahabwa ate amafaranga akeneye kugira ngo akore uwo mushinga, ugamije kurengera amashyamba, ariko ugasimbura n’inkwi.’’
Si uguhabwa inguzanyo ku nyungu nto gusa, ahubwo Equity Bank Rwanda igiye gushaka abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), ku buryo imishinga myiza kurusha indi mu kurengera ibidukikije izajya iterwa inkunga mu buryo bwihariye.
Hari kandi n’ubufatanye bw’iyi banki n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID binyuze mu mushinga wacyo USAID-Hinga Wunguke, buzatuma abakora ubuhinzi buvuguruye burengera ibidukikije na bo boroherezwa guhabwa inguzanyo na Equity Bank Rwanda.
USAID-Hinga Wunguke ni umushinga wa miliyoni 28$ w’imyaka itanu ukorerwa mu Rwanda kuzageza mu 2028. Binyuze mu bufatanye bwawo na Equity Bank Rwanda hari abahinzi bazoroherezwa kubona inguzanyo bakajya bishyura mu bihembwe nka nyuma yo kweza, hakazanahugurwa abakozi b’iyi banki bakagira amakuru ahagije ku rwego rw’ubuhinzi, n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa USAID-Hinga Wunguke, Daniel Gies, yavuze ko ari iby’ingenzi cyane kugirana ubufatanye n’ibigo by’imari nka Equity Bank Rwanda, mu gufasha abo mu nzego zirimo n’urw’ubuhinzi hagamijwe kurengera ibidukikije, kuko ari bwo buryo bwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Ati ‘‘Gukorana n’ibigo by’imari hakongerwa abakora ubuhinzi buteye imbere butangiza ibidukikije n’izindi gahunda z’iterambere rirambye ni ingenzi cyane, kuko binagira uruhare mu bufatanye bwacu buhuriweho mu kwita kuri gahunda z’imihindagurikire y’ikirere.’’
Equity Bank Rwanda igaragaza ko bimwe mu bizakorwa muri porogaramu ya Equi-Green Loan’, biteganyijwe ko bizagera mu 2030 hatewe ibiti ibihumbi 70 by’imbuto ziribwa n’ibirengera ibidukikije , ndetse imishinga 100,000 irengera ibidukikije ikanagira uruhare mu kubyaza umusaruro ubukungu bwisubira no guteza imbere ubukerarugendo, izoroherezwa ibirimo kubona inguzanyo yo kuyiteza imbere.
Muri iyi porogaramu kandi hazahangwa imirimo 10,000 mishya irengera ibidukikije, binyuze mu kubakira ubushobozi mu bumenyi abazayikora ndetse bakanoroherezwa kubona inguzanyo yo kuyishyira mu bikorwa. Ibigo by’amashuri 500 bizafashwa gushyiraho uburyo bw’imitekere butangiza ibidukikije, hanakorwe ibindi.
Ubwo hamurikwaga iri porogaramu ya ‘Equi-Green Loan’ kandi, Equity Bank Rwanda yamuritse imodoka zikoresha amashanyarazi zizajya zikoreshwa n’abakozi bayo, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo gukumira imyuka ihumanya ikirere iturutse ku binyabiziga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Uwera Claudine yashimiye iyi porogaramu ya Equity Bank Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo avuga ko iri muri gahunda leta isanganwe yo kubungabunga ibidukikije, anasaba ibindi bigo by’abikorera kuyigiraho na bo bagashyiraho gahunda nk’iyi.







Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!