00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cimerwa Plc yatangiye imirimo yo kugarura amashyuza y’i Rusizi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2021 saa 01:53
Yasuwe :

Uruganda rukora sima, Cimerwa Plc rufatanyije n’Akarere ka Rusizi byatangiye imirimo yo kugarura amashyuza aherutse gukama mu Kagari ka Bugarama.

Muri Kanama 2020 ni bwo aya mashyuza yakamye aho yari asanzwe yimukira hafi y’uruganda rwa Cimerwa Plc, iki cyabaye igikorwa cy’amayobera kuko benshi batekerezaga ko bidashoboka.

Ikama ry’aya mashyuza ryateje ikibazo gikomeye haba ku baturage bo muri aka gace ndetse na ba mukerarugendo bajyaga kuharuruhukira dore ko benshi bayafataga nk’umuti.

Ubushakasahatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Umutungo kamre w’amazi (RWB), bwagaragaje ko nubwo aya mashyuza yakamye ariko hakiri icyizere ko yakongera guhangwa akagaruka.

Iki kigo cyategetse Cimerwa Plc n’Akarere ka Rusizi gufatanya bakagarura amashyuza. Iki gikorwa bacyumvise bwangu bahita batangira gusubiza amasoko aho yahoze ubu hakaba hari icyizere ko mu gihe kitarambiranye amashyuza azaba yagarutse.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa Plc, Albert Sigei yavuze ko bashimishijwe no kuba bari mu gikorwa cyo kongera kugarura amashyuza kuko ari ugushyigikira ubukerarugendo.

Yagize ati “Kongera kugaragara kw’amashyuza birashimishije kuri Cimerwa Plc ndetse n’abaturage ba Muganza. Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inzego z’ibanze kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo dufashe gushimangira no gukomeza gukurura ba mukerarugendo. Tukaba turi kubikurikiranira hafi kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephraim, yashimiye Cimerwa Plc ku bufatanye mu kugarura amashyuza ndetse ko bari gukurikiranira hafi iyi mirimo.

Yagize ati “Tukaba twishimiye kubona iterambere mu gusana amasoko ashyushye ya Mashyuza. Turashimira Cimerwa Plc n’inzego za Leta zibishinzwe ku nkunga yabo kandi dushimira abaturage kwihangana mu gihe iki kibazo kiri gukemuka.”

“Tukaba turi gukurikiranira hafi ingamba zafashwe kandi tugomba kumenya niba amasoko y’amashyuza azakomeza gushikama.”

Kugarura amashyuza bisobanuye byinshi mu gihugu nk’u Rwanda gishyize imbere ubukerarugendo kandi bugifitiye akamaro, dore ko mu 2019 bwari bwihariye 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2152 Frw.

Cimerwa Plc yatangiye imirimo yo kugarura amashyuza y’i Rusizi amaze igihe yarakamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .