Ni uburyo bwatangirijwe ahubatswe ikusanyirizo ry’iyo myanda mu Murenge wa Nyamata kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2024.
Ryubatswe na Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Akarere ka Bugesera ku nkunga y’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere (GIZ).
Mu gukusanya iyo myanda hitawe ku kuvangura ibora n’itabora ndetse no kwigisha abaturage ko imyanda ishobora gukorwamo ibindi bintu bashobora kwafashisha.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga muri Minisiteri y’Ibidukikije, Mugabo William, yavuze ko ubwo buryo bushya bwitezweho gufasha abaturage kubasha gukusanya imyanda mu buryo burengera ibidukikije ariko kandi bunababyarira inyungu.
Ati “Imyanda ibora n’itabora iyo ivanze ntubasha kubivangura ngo igire agaciro yagombaga kugira. Iyo bayivanguye babasha gukuramo ibindi nk’ifumbire kandi ntibe yangije ibidukikije kuko nk’itabora hari igihe iba irimo indi myanda y’igihe kirekeire idashobora gutunganwya biri hamwe. Iyo itandukanyijwe neza bituma ibasha kubyazwa ibindi bintu bigafasha abaturage kubonamo ifumbire cyangwa amafaranga”.
Mugabo yongeyeho ko ubwo bwageragerejwe mu Bugesera nka hamwe mu hari guturwa cyane ku buryo abahatuye bagomba kugira uburyo bunoze bwo gutunganya imyanda kandi ko bizatanga ishusho yo gukomereza no mu yindi mijyi yunganira Kigali.
Umujyanama ku mihindagurikire y’ibihe muri GIZ Rwanda, Sinjyeniyo Jean Damascène, yavuze ko gutunganya iyo myanda ikaba ifumbire bitagoye kuko nta kindi cyongerwamo kandi ko izaba igurishwa ku giciro gito.
Ati “Umuturage azajya abika imyanda atandukanya ibora n’itabora nyuma ayizane ku ikusanyirizo noneho bayirunde mu birundo, bajye bayubika banayubura ku buryo mu musi 60 iba ibaye ifumbire”.
“Iyo imaze kubora neza barayiyungurura noneho isagaye ikongera ikabozwa kandi ikilo kimwe duteganya ko kizajya kigura hagati ya 100 Frw na 140 Frw cyangwa munsi yayo”.
Sinjyeniyo yongeyeho ko icyo kigo cyahuguye abaturage bazafasha abandi kubereka uburyo bwiza bwo gucunga imyanda ikabasha kubagirira akamaro aho kuyinyanyagiza kuko biteza ibindi bibazo.
Abaturage bo mu Bugesera bavuze ko ubwo buryo babwitezeho kubafasha kubona ifumbire yo guhingisha kandi bitabagoye.
Nyiramana Christine yagize ati “Iyi fumbire igiye kuza ari inyongera ku yindi twakoreshaga kuko iy’imvaruganda turayigura ariko ikomoka ku matungo hano byatugoraga kuyibona. Batwigishije uburyo tubika imyanda tuyitandukanyije kandi nitabora batubwiye ko hari ibindi bintu ikorwamo tuzajya tuyibika ukwayo”.
Bizimana Jean Paul na we yavuze ko abadafite amatungo rimwe bakoreshaga ifumbire y’imvaruganda yonyine ariko ko ubwo buryo bushya abaturage nibamara kubuhugurwaho bose bazajya bitunganyiriza iyo fumbire mu ngo.
Ubu buryo bushya bwatangijwe busanzwe bukoreshwa no mu Karere ka Muhanga aho ho ifumbire yatangiye kuboneka.
GIZ Rwanda itangaza uko gutunganya ifumbire bizabangikanywa no kujyana imyanda ishobora kunagurwa ahabugenewe igakorwamo ibindi bintu kandi bikaba bizakorewa mu turere twose turimo imijyi yunganira Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!