Ni umwanzuro watangarijwe mu nama ya 41 y’ubuyobozi bw’iki kigega yabereye muri Koreya y’Epfo. Ibi bivuze ko iyi banki ishobora kubona inkunga y’iki kigega mu buryo butaziguye.
Byatumye BRD iba ikigo cy’imari cya kabiri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba na banki y’igihugu y’amajyambere ya kane muri Afurika, mu zemejwe nk’izujuje ibisabwa kugira ngo zibone inkunga y’iki kigega mpuzamahanga.
Mu Rwanda, Minisiteri y’Ibidukikije ni yo yonyine yari ifite ubu burenganzira bwo kubona inkunga itangwa na GCF.
Kuba BRD ibaye banki ya mbere mu gihugu iteye iyi ntambwe, byerekana ubushake bwayo mu guteza imbere serivisi z’imari mu buryo burengera ibidukikije no gushyigikira iterambere rirambye mu Rwanda.
Ni intambwe ikomeye kandi muri gahunda ya BRD yo gukusanya inkunga igenerwa imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikuzuzanya kandi n’intego zayo mu gutanga umusanzu mu rugamba rw’u Rwanda rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere n’ingaruka zayo.
Izafasha BRD kandi gukomeza gushyigikira ikigega Ireme Invest gitera inkunga abikorera mu Rwanda, kikabafasha kubona imari yo kwagura imishinga ijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Binyuze muri aya mahirwe, BRD irifuza kwihutisha ishoramari mu mishinga izafasha igihugu kugera ku bukungu bubungabunga ibidukikije, haharanirwa ko ibigo by’imari bitandukanye bishyira imbere imishinga ihuza iterambere n’inyungu z’ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko iyi ntambwe ari umusaruro w’akazi gakomeye banki yakoze mu guteza imbere serivisi z’imari zireba gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.
Yagize ati “Iyi ntambwe ni igihamya cy’imbaraga twashoye mu kubaka urwego rw’imari rutajegajega kandi rubungabunga ibidukikije. Ije kuzuzanya n’intego zacu kandi idufashe kubona inkunga izatuma twubaka urwego rw’imari rukomeza gushyigikira gahunda zo kurengera ibidukikije,”
“Ku bufatanye na Green Climate Fund, ubu dufite amahirwe yo kwagura Ireme Invest no gushyigikira u Rwanda mu gukomeza kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu ishoramari rirambye.”
Sayinzoga yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Minisiteri y’Ibidukikije, ku bufasha bwayo bw’ingenzi muri uru rugendo.
Iyi ntabwe ishimangira ubushake bwa BRD mu gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushakira imari imishinga irengera ibidukikije, kugira ngo urwego rw’imari mu Rwanda rubashe gushyigikira gahunda zijyanye na byo.
Kubera ubu burenganzira, BRD izakorana n’abafatanyabikorwa mu nzego za leta n’iz’abikorera mu gushyira mu bikorwa imishinga izafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo mu bijyanye no kurengera ibidukikije no gushyigikira iterambere rirambye.
BRD yinjiye mu mubare wa banki nke zemewe muri Afurika na GCF, aho ibaye iya kane muri banki z’iterambere, nyuma ya ‘Development Bank of Southern Africa’, ‘Development Bank of Nigeria’ na ‘Development Bank of Zambia’.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, BRD ibaye banki ya kabiri yemewe na GCF nyuma ya KCB Bank Kenya Limited.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!