Kimwe mu byaranze uruzinduko rwa Botchwey ni ibiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye, ndetse no gusura ibice bimwe by’ingenzi ku gihugu.
Nyandungu Eco-Park iri mu bice yasuye ari kumwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye.
Botchwey yagaragaje ko yatunguwe n’ubwiza bw’iyi pariki rukumbi iri mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Wakoze cyane Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, ku rugendo ntashobora kwibagirwa muri Pariki ya Nyandungu iri hagati mu Mujyi wa Kigali. Ni urugero ku mijyi yo muri Commonwealth ihanganye n’imyuzure ndetse n’ibindi biza bihombya byinshi.”
Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022 nyuma yo gutunganya Igishanga cya Nyandungu. Uretse gufasha Abanya-Kigali kubona ahantu ho kuruhukira, yanatanze umusanzu mu kurwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’iyo pariki bugaragaza ko abayisura bakomeza kwiyongera kuko bavuye kuri 67.222 mu 2023, bagera kuri 76.754 mu 2024.
Bigeze mu 2025 abasuye iyo pariki bariyongereye cyane kuko byageze mu Ugushyingo abayisuye babarirwa mu bihumbi 100, bingana n’ubwiyongere burenga 30% ugereranyije n’umwaka wabanje, ndetse ni ryo zamuka rinini iyo pariki igize kuva yashingwa mu 2022.
Amafaranga iyo pariki yinjiza na yo yakomeje kwiyongera kuko yavuye kuri miliyoni 158 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu 2025.
Ifite ubuso bwa hegitari 121 burimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba, ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!