Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutera ibiti ku bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango w’Urubyiruko Ruhanira Kurengera Ibidukikije, The Green Fighter n’Ikigo Mpuzamahanga Cyita ku Bidukikije, Global Green Growth Institute (GGGI), mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kubungabunga Umubumbe w’Isi.
Ibi biti byatewe ku bigo by’amashuri bitatu mu Mujyi wa Kigali, birimo n’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyahafi.
Umukozi Mukuru muri, GGGI, Michelle DeFreese, yavuze ko gutera ibiti ari uburyo bwizewe bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kubungabunga ibidukikije muri rusange.
Michelle kandi yabwiye IGIHE ko kuba urubyiruko rwitanga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije bizafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Gutera ibiti ni imwe mu nzira zizewe zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ni iby’agacira gakomeye kuba biri kugirwamo uruhare n’urubyiruko. Twizeye ko abanyeshuri bo kuri ibi bigo twateyemo ibiti bazabibungabunga”.
Umukozi ushinzwe kwigisha ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu Kigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA, Rukwaya Jean Luc, yabwiye IGIHE ko ibiti byatewe birimo ibifite umumaro wo gufata ubutaka hirindwa inkangu n’isuri, mu gihe ibindi bigenewe kurimbisha aho byatewe, kuyungurura umwuka abantu bahumeka, n’ibindi.
Icyakora kuko hari ahagiye haterwa ibiti nyuma ntibyitabweho bikaza kwangirika, Rukwaya yasabye abayobozi n’abanyeshuri b’aho ibi biti byatewe kubibungabunga.
Ati “Hari aho byaterwaga nyuma tugasanga batarabyitayeho bikangirika. Ni yo mpamvu twasabye ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri kubungabunga ibi biti twateye. Tuzajya tugaruka kureba uko ibi biti bimeze.”
Umubozi ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Cyahafi, Hategekimana Théogène, yabwiye IGIHE ko bishimiye guhabwa ibiti byera imbuto ziribwa, kandi babyitezeho kuzabafasha guhanga n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ati “Ni ikintu gikomeye kuri twebwe, kugira ubusitani burimbisha ikigo cyacu. Akarusho ni uko harimo n’ibiti byera imbuto ziribwa. Twiteguye kubibungabunga tukabirinda kwangirika.”
Ibiti 49 byatewe ku bigo bitatu by’amashuri, birimo ibifata ubutaka, ibyera imbuto ziribwa, indabo n’ibindi bifite umumaro wo kurimbisha aho byatewe.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!