Ibi iki kigo cyabitangaje ko kuwa 7 Werurwe 2021 mu biganiro n’abantu batandukanye ku rubuga rwa Twitter mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abagore batandukanye barimo ndetse n’abahoze bakora mu nzego z’ubuyobozi bafite mu nshingano kubungabunga ibidukikije ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko umugore ari umutima w’urugo bityo ko agomba kwigisha umuryango akamaro k’ibidukikije.
Ati” Umugore afitanye isano rikomeye n’ibidukikije kuko ni we uza ku isonga mu gucunga umutungo kamere urimo amazi n’amashyamba.Yifashisha uyu mutungo kamere mu mirimo ye. Umugore agomba kwigisha umuryango akamaro k’ibidukikije.”
Yavuze ko abagore bagomba kugaragaza neza ingaruka zo kwangiza ibidukikije haba ku gihugu no ku muryango. Akenshi ingaruka zo kwangiza ibidukikije zigera ku bagore cyane kurusha abagabo. Nk’iyo amashyamba yangijwe ibicanwa bikabura, abagore nibo bahababarira cyane bajya gushaka ibicanwa.
Kabera asubiza ikibazo cy’uwari umubajije uburyo ki urubyiruko rukwiye gukangurirwa kubungabunga ibidukikije, yavuze ko urubyiruko ari abayobozi ba none ndetse n’ejo hazaza bityo ko bakwiye kwigishwa no kugira ubunarararibonye mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Urubyiruko ni abayobozi ba none ndetse n’ejo hazaza kandi dukeneye kubaha ubumenyi ndetse no kubasangiza n’ubunararibonye mu kubungabunga ibidukikije.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cyo kubungabunga ibidukikije (FONERWA), Mugabo Teddy yakanguriye imiryango iyobowe n’ abagore kugira uruhare mu gutanga umusanzu wabo mu gucunga no kubungabunga umutungo kamere hagamijwe kurinda ihindagurika ry’ikirere.
Ati “Ndakangurira imiryango iyobowe n’abagore gutanga umusanzu wabo mu gucunga no kubungabunga umutungo kamere habyazwa amahirwe ari muri gahunda zo zo guhangana no guhindagurika kw’ikirere.”
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umugore Ikigega cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije FONERWA,cyatangaje ko abagore 14.500 bahawe akazi mu mirimo 9000 yahanzwe mu mushinga wa Green Gicumbi ugamije kubungabunga ibidukikije muri ako karere.
U Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zigamije kubungabunga ibidukikije mu ngeri zose harimo gutera amashyamba menshi no gusazura ahari, kubungabunga imigezi n’ibishinga, kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!