MIDIMAR yatangaje iby’iryo barura ubwo kuri uyu wa Kane, Ikigo cy’Igihugu cy’itegenyagihe (Meteo Rwanda) cyaganiraga n’ itangazamakuru, cyerekerana uko ikirere cyifashe mu mezi atatu ari imbere.
Nsengiyumva yashimangiye ko hari gusuzumwa ubushobozi bw’abavubyi.
Yagize ati “Gukorana n’abafite ubumenyi gakondo, mu myaka yashize MIDIMAR yasinye amasezerano ajyanye no gucunga ibiza mu gihe cy’imyaka 15, aho Isi yose yiyemeje guteza imbere ubumenmyi gakondo abaturage baba basanzwe bifitemo. Hari ababa bashobora kumenya ko imvura ishobora kugwa bitewe n’imiterere y’ubuzima bwabo, hari abashobora kubona ibimenyetso nk’udusimba cyangwa udukoko tuva mu butaka bakaba bashobora kubihuza n’uko ikirere kiza kuba kimeze mu minsi ikurikira.”
“Twe nka MIDIMAR icyo twatangiye ni ukubarura tureba muri buri karere ni bande, baherereye mu yihe mirenge, ese ibiza bashobora kumenya ko biri bube ni ibihe. Hari uturere 12 tumaze kujyamo tubashakisha kugira ngo tubamenye, tuba dufite uburyo dukoresha kugira ngo tubamenye.”
Yakomeje asobanura ko ukorerwa iryo suzuma abazwa ibintu bitandukanye bishobora gushingirwaho niba yashyirwa mu bafite ubumenyi harimo kureba igihe yatangiye kubyiyumvamo, ibyo ashoboye n’ibindi.
Nyuma y’iryo barura mu gihugu hose bazashyirwa mu itsinda ry’abashinzwe kuburira abaturage ku biza bishobora kubibasira.
Nubwo MIDIMAR iri muri iryo barura, , Ikigo cy’Igihugu cy’itegenyagihe cyatangaje ko kugeza ubu hakiri imbogamizi zo kuba yahuza ubumyeyi bw’abavubyi na siyansi kuko ubusanzwe ibitangazwa n’iki kigo cyo gishingira kuri siyansi.
Meteo yatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga A (Umuhindo), gihera muri Nzeri kigagera Ukuboza hazagwa imvura ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza, iri hagati ya mm 350 na 400 ku giteranyo cy’imvura yapimwe mu mezi y’umuhindo yose.
Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara, yatangaje ko impamvu nyamukuru ari uko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bumaze igihe buri ku gipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe butiyongereye cyangwa ngo bugabanuke.



















TANGA IGITEKEREZO