Iyo urebye mu mushinga myinshi y’abikorera mu Rwanda, usanga abayitekereje bararebye ku nyungu nto zishobora kubonwa na buri wese nyamara ikozwe neza yabyara umusaruro mwinshi ku bayikora n’Isi muri rusange
Ibi, byagiye biyitesha amahirwe menshi yo mubona abaterankunga no kwizerwa ku rwego rw’Igihugu kugira ngo ibe yahabwa Inguzanyo n’ibigo by’imari.
Mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo, Ikigo Gishinzwe amahugurwa mu rwego rw’Abikorere ( PSF) na Imanzi Business Institute, (IBI), bari muri gahunda yo guhugura bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku gukora imishinga irengera ibidukikije no kuyigeza ku rwego ishobora kubona abaterankunga.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amahugurwa muri PSF, Kayitakirwa Deus, yavuze ko iyi gahunda igiye gukorwa mu gihugu hose kandi ko izafasha abikorera kurushaho gukora imishinga irengera ibidukikije no kuyigeza ku rwego yahabwa inguzanyo cyangwa inkunga ikarushahk gutanga umusaruro.
Yagize ati "Bano basanzwe bakora ishoramari n’ubucuruzi mu bigo bito, ni byiza kubahugura ku kurengera ibidukikije bagakora n’imishinga myiza ishobora kubona abaterankunga. Aba bikorera rero bazagira ubumenyi mu guhanga imishinga irengera ibidukikije ariko ibyara n’amafaranga ikabungukira aho guhora iba ibibazo ku bidukikije n’ubuzima."
Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bafite imishinga, bemeza ko ubumenyi bari bafite ari buke ariko ko kuba bari kubwongererwa bizatuma imishinga yabo itanga ibisubizo ku kurengera ibidukikije ndetse n’inyungu kuri benshi.
Uwimana Marie Chantal umuhinzi muri Koperative Abishyize hamwe ihinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ni umwe muri bo.
Yagize ati "Tugiye kurushaho kurengera ikirere tukibungabunge, ibyo twitaga imyanda tuyibyaze ifumbire kandi turusheho gushora imari mu gukoresha gazi tugabanye inkwi twakoreshaga kuko iriya myotsi niyo ihumanya ikirere bikatugiraho ingaruka mbi."
Harindintwali Valentin bakora isukari muri Gakenke na we yagize ati "Ubundi mu bisigazwa by’isukari dukora habamo ibisigazwa bishobora kubyazwa umusaruro mu kubona ibicanwa bidahumanya ikirere aho kuba imyanda ishobora kwangiza ikirere n’ubuzima. Biratwereka ko ibidukikije tugomba kubirengera aho gukoresha inkwi zongeraga imyotsi mu kirere yaba myinshi igateza ubushyuhe n’ikirere kigahinduka twaba dukeneye izuba ntituribone hakenerwa imvura ntiboneke, ariko ubu bumenyi buratuma turushaho gukora imishinga ibyaza umusaruro ayo mahirwe."
Impuguke mu mu kongerera abacuruzi ubumenyi mu guhanga imishinga mu kurengera ibidukikije, Benihirwe Marie Claire, yavuze ko ari ngombwa ko n’abahanga imishinga bakwiye kumva uburemere bw’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo mubyo bakora barusheho kurengera ibidukikije kuko iyo bitarengewe bigira ingaruka mbi nyinshi zishobora no gutwara ubuzima bw’ibinyabuzima.
Biteganyijwe ko muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali bazajya bahugurwa abikorera 60, bakongererwa ubumenyi mu guhanga imishinga irengera ibidukikije no kuyigeza ku rwego ishobora guhabwa inguzanyo cyangwa igaterwa inkunga.
Muri buri ntara, imishinga itatu izahiga iyindi izahembwa ndetse inakurikiranwe na PSF binyuze muri Imanzi Business Institute ku bufatanye na GIZ mu Ishami Rishinzwe kurengera ibidukikije NDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!