Iyo avuga inkuru ye, Uwajeneza agaragaza ubusanzwe yize ubuforomo ariko abihuza no kumurika imideli kandi ntihagire kimwe muri byo gihungabana.
Ati “Buri gihe mba mvuga nti, ‘Nshobora kwambara inkweto ndende no gukiza ubuzima bw’abantu icyarimwe’.”
Mbere y’uko yinjira mu mwuga wo kumurika imideli, Uwajeneza yabanje kwiyemeza gukorera mu rwego rw’ubuzima. Avuga ko yashakaga gufasha abandi, akagaragaza ko ari nayo mpamvu yize ubuforomo.
Uwo mwuga usaba kugira impuhwe, kwihangana no kumva ko umuntu afite inshingano zikomeye.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kwinjira mu mideli byaje bitunguranye, kuko byatangiye ubwo yakoreshaga amafoto y’isabukuru ye.
Ayo mafoto yagaragaje ubwiza bwe ndetse n’icyizere karemano yifitemo, bituma umufotozi n’abandi bamubonye bamushishikariza gukomeza ibyo kumurika imideli.
Ati “Mbere sinatekerezaga gukora imideli. Nakundaga gusa kwitabwaho n’amaso y’abantu [...] Umunsi umwe nifotoje amafoto y’isabukuru yanjye, umufotozi arambwira ati ‘Wambera umunyamideli?’ Sinari mbyizeye, ariko naravuze nti, ‘Kuki se navuga ngo oya?’ Uko ni ko byose byatangiye.”
Uyu mukobwa usanzwe aba muri Amerika, avuga ko kujyayo byazanye imbogamizi n’amahirwe menshi. Agaragaza ko umwuga w’imideli ubamo ihangana, uruhije ariko abyihanganira cyane.
Nk’umunyarwandakazi, Uwajeneza yagowe n’uburyo abirabura ari bake muri uwo mwuga wo kumurika imideli, ariko yishimira inkomoko ye no ikanamutera ishema.
Agaragaza kandi ko kunyura ku rubyiniro runini rw’imideli byabaye ikimenyetso gikomeye cy’intsinzi ye, yerekana inkomoko ye ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko kugira ngo abashe kubihuza n’ubuforomo bisaba kwihangana no kunywa ikawa cyane. Ati “Hari ubwo biba byinshi! Ariko nkunda byombi. Kimwe mu bimfasha ni ukugira gahunda, gutekereza neza no kunywa ikawa. Ni byo bimfasha.”
Uwajeneza agaragaza ko n’ubwo aba mu mahanga atigeze yibagirwa aho akomoka. Agaragaza ko avugana kenshi n’umuryango we, yumva indirimbo zo mu Rwanda, akanateka amafunguro gakondo.
Mu gihe kiri imbere, uyu mukobwa yifuza gukomeza kuzamuka mu mideli no gutangiza imishinga ye bwite. Arashaka kuba icyitegererezo ku bakobwa bato, cyane cyane abo mu Rwanda, abereka ko umuntu ashobora kugira inzozi zitandukanye kandi akazigeraho. I
Ati “Wizerere mu nzozi zawe, wishimire urugendo rwawe, ukore cyane, wishimire aho ukomoka kandi ntuzigere ureka inzozi zawe.”
Mu birori by’imideli bikomeye uyu mukobwa yitabiriye harimo Milwaukee Fashion Week n’ibindi.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!