00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhu rw’Abanya-Sudani rwahogoje inzu zimurika imideli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 June 2025 saa 03:47
Yasuwe :

Niba ukurikirana uruganda rw’imideli ku Isi, nta kabuza ntabwo waba utazi abanyamideli bakomeye barimo Alek Wek umaze imyaka 30 muri uyu mwuga, Nykhor Paul, Akon Changkou, Duckie Thot na Adut Akech bamaze iminsi babica ku mbuga nkoranyambaga. Aba bose n’abandi, bakomoka muri Sudani y’Epfo!

Bafite umwihariko wo kugira uruhu rwirabura rukurura inzu nyinshi zihanga imideli ku Isi, cyane ko ababizi bavuga ko rujyana cyane no kumurika imideli, byagera ku gihagararo n’imiterere yabo bikaba ibindi.

BBC mu nkuru yashyize hanze yagaragaje iki gihugu ko ari kimwe mu bifite abanyamideli banyura ibigo byinshi bihanga imyambaro cyangwa ibinyamakuru byandika ibyerekeye imideli.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko kimwe mu bikundirwa aba banyamideli ari uko akenshi baba batisize ‘makeup’, bagaragaza umwimerere w’uruhu rwabo ndetse n’uburanga burangaza abakunda abafite uruhu rwirabura.

Urubuga ruzwi cyane mu ruganda rw’imideli, Models, rugaragaza buri mwaka urutonde rw’abamurika imideli 50 bafite ejo hazaza heza, ku rutonde ruheruka rwashyize hanze, umwe muri batanu barimo afite inkomoko cyangwa umurage wa Sudani y’Epfo.

Mu mwaka ushize ikinyamakuru Vogue cyagaragaje abamurika imideli bane bakomoka muri Sudani y’Epfo mu nkuru yacyo yavugaga ku “bamurika imideli 11 bato bazigaragaza cyane mu 2025”.

Dawson Deng ukorana na Trisha Nyachak wahoze amurika imideli; mu gutegura “South Sudan Fashion Week” mu Mujyi wa Juba, yavuze ko byinshi abantu baba biteze ku banyamideli, abo muri iki gihugu baba babyujuje.

Ati “Icyo abantu baba biteze ku bamurika imideli, abenshi mu bakomoka muri Sudani y’Epfo baragifite. Bafite uruhu rwiza, rwirabura, bafite uburebure bukwiriye.”

Aba bakobwa bagera ku nzozi zabo biyushye akuya!

Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza mu bucukumbuzi cyakoze cyatangaje ko hari impunzi ebyiri zari zituye mu nkambi yo muri Kenya zoherejwe i Burayi, ariko bagezeyo babwirwa ko bishwe n’inzara cyane ku buryo batari kwemererwa ko bagaragara ku rubyiniro.

Hari n’abandi banyamideli bakoze akazi ariko nyuma babwirwa ko bafite amadeni y’ibihumbi by’amayero, kubera amasezerano bari bafite yasabaga ko bishyura visa, amatike y’indege n’ibindi, mu gihe baba bamaze kubona amafaranga.

Arop Akol, undi munyamideli w’Umunya-Sudani y’Epfo, ubu utuye mu Bwongereza, yabwiye BBC ko yahuye n’ikibazo nk’icyo. Mu 2019 ubwo yashakishwaga n’abashinzwe abamurika imideli, bamusabye amafaranga menshi, nyamara we avuga ko ayo mafaranga ibigo byari byabatumye bitayaka.

Dawson Deng usanzwe afasha abanyamideli bato bo muri Sudani y’Epfo gukora amafoto y’ibanze y’umwuga, yavuze ko hari abanyamideli bamubwiye ko bigeze guhembwa imyenda aho guhembwa amafaranga.

Ikindi kibazo bakunze guhura nacyo, ni uko imiryango yabo ibafata.

Arop Akol, ubu utuye i Londres, yagize ati “Abo mu muryango wanjye ntabwo babishakaga na n’ubu ntibabishaka. Ariko twe nk’abanyamideli twaje kubyigaho turavuga tuti ‘Turi igihugu gito gishya’. Tugomba gusohoka tukerekana icyo dushoboye. Tugomba gukora ibyo abandi bose bakora.”

Deng avuga ko abatuye mu mijyi batangiye gufunguka mu bwonko, ariko ko hari abagereranya umwuga wo kumurika imideli n’uburaya. Avuga ko ababyeyi baba bibaza impamvu umukobwa yagenda imbere y’abantu yerekana imyambaro.

Awar Odhiang ni umwe mu bakobwa bakomoka muri Sudani y'Epfo bari kuzamuka neza mu mideli
Adut Atech (ibumoso) na Anok Yai (iburyo) bakomoka muri Sudani y'Epfo bari kumwe na Naomi Campbell wubatse izina ku Isi mu mideli
Arop Akol ni umwe mu bamurika imideli bo muri Sudani y'Epfo bo mu kiragano gishya bagezweho mu Bwongereza ariko yabanje guhura n'ibibazo byinshi
Adut Akech ni umwe mu banyamideli bo muri Sudani y'Epfo bagezweho
Alek Wek ni umwe mu banyamideli bubatse izina bakomoka muri Sudani y'Epfo. Uyu mugore amaze imyaka 30 amurika imideli ndetse ni n'umwe mu bakomoka muri iki gihugu bamenyekanye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .