Mu kiganiro cyihariye Iraguha yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko muri uyu mwaka ajyanye ibintu byinshi azamurikira akanagurisha abazitabira Rwanda Cultural Day ndetse bitandukanye n’ibyabaye umwaka wa 2014.
Kuri iyi nshuro abazashaka kugura bifashishize amakarita mvunjafaranga (Credit/debit card), nabo bazabasha kugura nta mbogamizi. Mu byo ajyanye harimo imyambaro y’ubwoko butandukanye yahanze.
Yavuze ko hari n’imyambaro yahanze nyuma yo gusinyanya amasezerano y’ubufatanye n’abahanzi bibumbiye muri “Press One barimo” Meddy na The Ben byose bihaka biri no muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ya “Made in Rwanda”.
Uretse kuba azerekana ibyo akora akanabigurisha, uyu munyamideli wabigize umwuga, unafite sosiyeti yitwa Francis Zahabu ari no mu biganiro byo kureba uburyo yakora ubucuruzi by’ibyo akora abinyujije muri gahunda ihuza abacuruzi b’Abanyarwanda bari muri gahunda y’ubucuruzi ihuza bimwe mu bihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika “African Growth and Opportunity Act (AGOA), akaba ateganya ko mu minsi yavuba bishoboka ko yazajya yohereza ibyo akora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo buhoraho.
Rwanda Day y’uyu mwaka izaba kuwa 24 Nzeri ibere mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwaka yahawe izina ryihariye ‘Rwanda Cultural Day’ hagamijwe kurushaho kwita ku muco Nyarwanda no kuwukundisha abatawuzi.



















TANGA IGITEKEREZO