Uyu mukobwa w’imyaka 23 ukunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’abanyamideli yagaragaje ko umwuga we ashaka kuwubyaza umusaruro ndetse ubwiza Imana yamuhaye akabukoresha mu kumubyarira inyungu.
Nk’uko Big Eye yabitangaje, si ubwa mbere Nina Mirembe ashyize hanze amafoto agaragaza ibice by’ibanga ku mubiri we ariko kuri iyi nshuro byari akarusho kuko yari yambaye ubusa hejuru.
Akenshi amafoto y’abanyamideli bambaye ubusa akunze kugaragara mu bihugu byo hanze ndetse rimwe na rimwe amafoto yabo akaba yagurishwa ku giciro gihanitse kugira ngo akoreshwa mu binyamakuru ndetse no kwamamaza ibintu bitandukanye.
Mirembe we yifotoje yambaye uko yavutse arangije amafoto ayasakaza ku mbuga nkoranyamba nyuma akomeza gukwirakwizwa mu binyamakuru byo muri Uganda. Nta kiguzi yigeze ahabwa cyangwa ngo yemererwa amafaranga kugira ngo yemere kwambara ubusa, we yabikoze agamije kuvugwa gusa.
Nina Mirembe yiyemeje kujya akora iyo bwabaga kugira ngo abyaze umusaruro umubiri we ndetse akomeze kuzamuka mu ntera mu bijyanye no kumurika imideli.



















TANGA IGITEKEREZO