Ni igikorwa yakoze ku wa 30 Werurwe 2025, cyahuriyemo abakunzi b’ibihangano by’ubugeni no guhanga imideli.
Ati “Ni igitekerezo nahuje n’ubuzima bwanjye. Data yakunze kudukundisha u Rwanda kuva mu buto. Rero nahereye kuri ibyo bihe byo mu buto mbwirwa amateka y’u Rwanda kugeza none nsanga nta yindi nyito nayiha usibye "My Rwanda".
“Iyo urebye mvuga u Rwanda rwa mbere y’abakoloni, nkaruvuga mu gihe cy’abakoloni, ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo, kwibohora ndetse n’u Rwanda rw’ubu.”
Mu bishushanyo bigaragaza ibihe bya mbere y’abakoloni harimo bitatu gusa, birimo icyo yise ‘Nkubito y’Imanzi’ kigaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mbere y’abakoloni, icyo yise ‘Ikotaniro’ kigaragaza uko abantu bahuraga bagatarama n’icyo yise ‘Ishyo’ kigaragaza inka nk’ubutunzi bw’Abanyarwanda bo mu bihe bya kera.
Mu biranga igihe cy’ubukoloni harimo icyo yise ‘Jeopardy’ kigaragaza inama yo kugabana Afurika yabereye i Berlin mu Budage mu 1884-1885 n’ingaruka zayo, ikigaragaza ubucakara n’ingaruka bwagize ku Banyafurika n’ibindi bigaragara ku yandi mateka y’u Rwanda n’uburyo Abanyarwanda bashobora kubaka igihugu.
Uretse ibishushanyo by’ubugeni, Mbanzabugabo yanakoze imyambaro irimo imipira y’imbeho n’iy’amaboko magufi, yandikaho amagambo yagiye avugwa na Perezida Kagame n’andi aha ubutumwa butandukanye Abanyarwanda.
Ibi bishushanyo n’imyambaro uyu mugabo yamuritse biri kugurishirizwa i Remera aho asanzwe akorera na Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: Daniella Gahimbare



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!