Abanyarwanda bane batoranyijwe berekana iby’imideli berekeje i Bujumbura mu Burundi mu iserukiramuco ngarukamwaka rya “Burundi International Fashion Night” rizaba kuwa 5 Ukuboza 2014, rikabera ahitwa Garage TOYOTA.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu ritegurwa na Agence Esther iyoborwa n’uwitwa Davy Carmel Ingabire.
Uretse u Burundi n’u Rwanda, uyu mwaka iri serukiramuco rizitabirwa n’abamurika imideli baturutse mu bihugu bya Kenya, u Buhinde, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali, Ivory Coast, Sudani y’Epfo n’ibindi.
Hazagaragaramo kandi umuhanzi uzwi mu byo kumurika imideli w’Umurundi uba mu Buholandi witwa Ornella Ngingo, uyu akaba amaze kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.
Dgma, umunyarwanda usanzwe umurika imideli uri mu baserukiye u Rwanda muri iri serukiramuco, aganira na IGIHE yavuze ko bamaze kugera amahoro ahazabera iri serukiramuco. Yavuze ko biteguye guhesha ishema u Rwanda, bakazerekana umuco nyarwanda binyuze mu kwerekana imideli.
Yagize ati “tuzagaragaza neza igihugu tukerekana imyambarire yateguwe n’abahanzi b’imideli, by’umwihariko iyihariye ifite byinshi isobanuye ku mico gakondo yacu, kandi tuzaserukira igihugu uko bikwiye tugiheshe ishema”.
Ibi birori bizabera Garage TOYOTA bizatangira isaha ya saa moya z’umugoroba (7pm), aho kwinjira ari amarundi 25.000BIF ni ukuvuga amafaranga 11,000 y’Amanyarwanda.
<



















TANGA IGITEKEREZO