00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Temu na Shein byafatiwe ingamba zikomeye mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje umushinga w’itegeko ugamije gukumira ubwiyongere bukabije bw’imyambaro ihendutse izwi nka fast fashion, by’umwihariko rireba ibigo bikomeye byo muri Aziya birimo Shein, Temu na AliExpress.

Uyu mushinga wemejwe nyuma y’imyaka myinshi y’impaka, aho abadepite bashakaga uburyo bwo kugabanya ingaruka z’iyi myambaro ku bidukikije no ku isoko ry’imyambaro mu Burayi. Uwo mushinga kandi wemejwe na Sena.

Iri tegeko rishya riteganya ko ibigo bitanga imyambaro myinshi ku isoko ku giciro gito bizajya bicibwa umusoro kuri buri gicuruzwa, uzajya wiyongera uko imyaka igenda, ushobora kugera ku Mayero 20 ku gicuruzwa kimwe mu 2030, ariko nturenze 50% by’igiciro cyacyo.

Nanone, rihagarika kwamamaza iyi myambaro binyuze mu mbuga nkoranyambaga n’abamamaza (influencers), mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ryayo.

Abadepite bavuga ko iyi myambaro igira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije, kuko urwego rw’imyambaro rufatwa nk’urufite hafi 10% by’imyuka ihumanya ikirere ku isi.

Nubwo benshi bashyigikiye iri tegeko, hari abarinenga bavuga ko ryabogamye, rikareka ibindi bigo byo mu Burayi nka Zara na H&M, bikaba bitarafatwa nk’ibikora fast fashion.

Hari kandi impungenge z’uko zimwe mu ngingo zaryo, cyane cyane izibuza kwamamaza, zishobora kutubahirizwa neza bitewe n’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Nubwo bimeze bityo, Leta y’u Bufaransa ivuga ko iri tegeko rishingiye ku kurengera ibidukikije no guhindura imikoreshereze y’imyambaro mu buryo burambye.

Shein ni urubuga rukomeye rwo kugurisha imyambaro ku mbuga za internet, rwashingiwe mu Bushinwa, ruzwi cyane ku Isi kubera kugurisha imyambaro ihendutse. Uru rubuga rwakwirakwiriye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho rukoresha cyane abamamaza (influencers).

Temu na yo ni urubuga rw’ubucuruzi rwo mu Bushinwa, ariko rukunze kugaragara ku isoko mpuzamahanga nk’urugurisha ibicuruzwa bihendutse cyane, kuva ku myambaro kugeza ku bikoresho byo mu rugo.

Ibi bigo byombi byagize uruhare runini mu kwaguka kw’isoko ry’imyambaro ihendutse cyane, ariko kandi byanatumye hagaragazwa impungenge ku bijyanye n’ingaruka zabyo ku bidukikije no ku nganda z’imyambaro mu Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages